Umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali akaba yakiniraga n’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Olivier Sefu yongeye gutakambira FERWAFA n’Abanyarwanda asaba imbabazi ku makosa yakose yamuviriyemo guhagarikwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Ibi abikoze mu gihe abantu bose biteguye kubona urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazakina imikino itandukanye irimo iya gicuti ndetse n’amajonjora ya CHAN.
Tariki 16 Ugushyingo 2021 ni bwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwatangaje ko bwahagaritse mu ikipe y’Amavubi Niyonzima Olivier Sefu, azira imyitwarire mibi yamuranze nyuma y’umukino wabereye muri Kenya tariki 15 Ugushyingo, 2021.
Tariki ya 26 Ukuboza 2021 yongeye kwandikira ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA asaba imbabazi ku makosa yakoze akamuviramo guhagarikwa mu ikipe y’igihugu.
Mu ibaruwa ye yagize ati:“Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.
“Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano. Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”
Niyonzima Sefu yasabye imbabazi bwa kabiri nyuma yaho ikipe y’Igihugu yari yagiye gukina na Kenya uyu mukinnyi agasohoka muri Hoteli yari icumbitsemo ntawe umuhaye uburenganzira akajya mu kabyiniro aho amashusho yamugaragaje ari kubyinana n’abakobwa bagera muri batatu ari byo byatumye ahagarikwa kubera imyitwarire mibi.