Umunyamidelikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Niyonizera Judith yaramutse aha inkwenene umuntu wigeze kumubwira ko azapfa atabonye umugabo umurongora.
Ni mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekeje amashusho ari kumwe n’umugabo we, aho mu magambo ye yasetse cyane umuntu wigeze kumubwira ko naramuka abonye umugabo azamugurira icupa.
Judith yagize ati” Sinzi ukuntu narebye muri phone yanyee ishaje nari narabitse maze ngwa ku butumwa bumbwira ngo ‘nubona umugabo uzambwire nkugurire icupa urisome’, Mpise nseka nibutse ko ndusaziyemo”.
Judith yakomeje abaza uwo muntu wabimubwiye niba umugabo we akunze kwita ‘Umwami’ bari kumwe batambukana mu muhanda ari mukuru we. Uyu mugore ntabwo yigeze abyihanganira kuko yarengejeho utumenyetso (emojis) two guseka twinshi cyane.
Icyakora mu bitekerezo bitari bike abantu bagiye batanga kuri ayo mashusho nubwo butumwa bwe, benshi bazaga bamubwira ko ubundi abana b’abantu bapanga ibyabo hanyuma n’Imana igapanga ibyayo.
Mu ntangiriro za Nzeri 2023 nibwo Judith yambwitswe impeta y’urudashira n’umukunzi we Dustin nyuma y’uko atandukanye byerurye mu mategeko n’umuhanzi Safi Madiba, ni nyuma y’ubukwe bari barakoze mu mwaka wa 2017. Kuri ubu aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa babyaranye.