Ku wa 10 Myandagaro (Kanama) 2024, Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe icyemezo cyo kwegura umukubuzo n’ibindi bikoresho by’isuku agamije guhangana n’umwanda wabaye ndanze kuva muri za Minisiteri, ibigo bya Leta, amasoko no kugera ku muturage wo hasi.
Nyuma yo kubona ko umwanda uteye asyi mu Mujyi wa Bujumbura no hanze yawo, Ndayishimiye yahise ategeka ko iki cyumweru dusoje ari icy’isuku.
Ni itegeko yashyiranyeho ubukana ndetse anamenyesha abategetsi bose ko uwo azasanga yicaye mu biro azahita amwirukana burundu.
Integuza zo gufata umweyo akikorera isuku hirya no hino, zaje ubwo yari mu nama idasanzwe y’abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu Burundi yabaye ku wa 27-28 Ruhuhuma (Gashyantare) 2024.
Muri iyo nama Perezida Ndayishimiye yatangaje ko biteye agahinda kuba Umujyi wa Bujumbura urimo umwanda ukabije, ko yiteguye kwiremeka imyanda inyanyagiye hirya no hino.
Ku wa 3 Ntwarane (Werurwe), Jimmy Hatungimana, umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura yatanze itegeko kuva ku bayobozi bo hasi, ko mu minsi 45 aho bazasanga umwanda uwo muyobozi azahita yirukanwa.
Yavuze ko amashyirahamwe atwara imyanda ameze nka baringa ko bene yo birira amafaranga gusa ariko ntibakore ibyo bishyurirwa.
Hatungimana yasabye ko utubari tudafite imisarani tugomba gufungwa ndetse hakajyaho n’umukwabu ku bantu bituma aho babonye
Ku wa 7 Ntwarane (Werurwe) 2024, Ndayishimiye yahise atangiriza ku isoko rya Ruvumera ibikorwa byo gusukura Umujyi wa Bujumbura.
Icyo gihe yategetse abakorera muri iryo soko kuyora ibirundo by’imyanda byari birikikije mu gihe cy’icyumweru kimwe, yahise kandi yirukana umuyobozi waryo n’umwungirije.
Ku wa 19 Ntwarane ( Werurwe), Angeline Ndayishimiye, umugore w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, nawe yatangije ubukangurambaga bugamije kurandura burundu ikibazo cyo gutagaguza imyanda.
Yagize ati “Ku izina ry’Abarundikazi bose, dusabye imbabazi umukuru w’igihugu kubona ari we watangiye guhangana n’ikibazo cy’isuku abagore batarabitekereza.”
Ibyo byose byabaye aka wa mugani wa ‘Mpana vuba nigendere’ kugera ubwo Ndayishimiye yimanukira akajya gusukura za Minisiteri zugarijwe n’umwanda.
Ku wa 10 Myandagaro (Kanama), Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byemeje ko Nyakubahwa Gen Neva yasuye bitunguranye za Minisiteri zitandukanye n’ahandi hahurira abantu benshi, arahasukura.
Ntare Rushatsi ku rubuga rwa X yagize iti ” Yasabye abayobozi guhindura imyumvire, bagatanga urugero rw’isuku aho bakorera.”
Ubwo Ndayishimiye yasukuraga imbere ya Minisiteri ishinzwe ubuzima no kurwanya SIDA, yavuze ko biteye isoni kuba ku nyubako ziyubashye hagaragara umwanda.
Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bakunda ibiruhuko kandi ko nta kamaro ko kwicara mu biro byuzuye umwanda, ashimangira ko uwo azasanga yicaye mu biro azahita amusohora ubutagaruka.
Yagize ati ” Nibabanze bakubure, nitugera ku isuku, tuzajye ku bindi bikorwa.”
Kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru dusoje, za Minisiteri, Ibigo bya Leta, Inteko Ishinga Amategeko n’abandi, bafunze ibiro bitabira ibikorwa by’isuku nk’uko byategetswe na Perezida Ndayishimiye.
Gusa bamwe muri abo bategetsi icyo gikorwa bagifashe nk’umwanya wo kwifotoza no kwibonera ikiruhuko kuko bakubuye aho bakorera ariko hirya no hino mu Mujyi, nta cyahindutse.
Abatuye umujyi wa Bujumbura basaba ko bakubakirwa isoko rigezweho ndetse n’amasoko ahari agafashwa kubona aho gushyira imyanda.
Abaturage kandi basaba Leta kubagezaho amazi meza kuko kugeza magingo aya hari abanywa aya Tanganyika n’ay’imigezi irimo Ntahangwa.
Basaba kandi ko amashyirahamwe atwara imyanda mu Mujyi wa Bujumbura yategekwa kudashyiraho ibiciro yishakiye kandi hakabaho gukurikirana niba baza gutwara imyanda haba mu ngo cyangwa ahahurira abantu benshi kuko hari ubwo ukwezi kwihirika imyanda irunze ku mihanda