Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yari amaze iminsi mu gihome azira kuba yaragerageje kwiyahura, ariko akarokoka ubwo polisi yageraga aho ari igahita inamuta muri yombi.
Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu cya Nigeria byabigarutseho, hari tariki ya 08 Nyakanga 2024 hakibona ubwo umugabo witwa Alhaji Yushau yuriraga akagera hafi ku gasongero k’umunara ushinzwe gusakaza amajwi n’amashusho bya radiyo na televiziyo. Biravugwa ko uyu munara ubusanzwe uherereye mu gace kazwi nka (…)
Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yari amaze iminsi mu gihome azira kuba yaragerageje kwiyahura, ariko akarokoka ubwo polisi yageraga aho ari igahita inamuta muri yombi.
Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu cya Nigeria byabigarutseho, hari tariki ya 08 Nyakanga 2024 hakibona ubwo umugabo witwa Alhaji Yushau yuriraga akagera hafi ku gasongero k’umunara ushinzwe gusakaza amajwi n’amashusho bya radiyo na televiziyo. Biravugwa ko uyu munara ubusanzwe uherereye mu gace kazwi nka Katampe mu mujyi wa Abuja.
Abaturage bamubonye yuriye umunara bahise batangira gutabaza inzego z’umutekano. Bidatinze polisi yahise ihagera imuta muri yombi, ndetse bahita banamujyana mu kigo gishinzwe imibereho n’iby’ubuzima bwo mutwe ngo barebe uko buhagaze.
Ku wa kane tariki 18 Nyakanga 2024 nibwo polisi yemeje ko uyu mugabo wari watawe muri yombi arekurwa, ni nyuma y’uko ibyemezo by’ubuzima bwo mu mutwe byagaragaje ko atarwaye bikabije.
Inyandiko y’umuvugizi wa polisi, SP Josephine Adeh, ivuga ko basanze uyu mugabo wagerageje kwiyahura ntapfe afite ibibazo birimo agahinda, kwiheba ndetse n’ubwoba. Ibi ni nabyo bahereyeho basaba umwunganizi we mu by’amategeko Deji Adeyanju ko akurikirana niba umukiliya we azajya asura abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho buri cyumweru, kuko ari yo mpamvu yatumye bamurekura.
Bitangazwa ko uyu mugabo yuriye umunara muremure ngo yiyahure nk’ikimenyetso cyo kwigaragambya kubera umutekano udahagije ndetse no kugorwa n’ubuzima mu gace batuyemo.
Polisi yo yahishuye ko ubwo Alhaji Yushau yabazwaga icyamuteye kwiyahura yasobanuye ko yari amaze hafi icyumweru yitegereza umunara mbere yo gufata icyemezo cyo kuwurira.
Abaturage bo bahamya ko iyo itsinda ry’abapolisi binzobere ritahagera byihuse ubu haba havugwa izindi nkuru z’ukuntu yamanutse agapfa. Icyo gihe baramutabaye bahita banamufunga, ariko ubu akaba yarekuwe nyuma yo kumufatira ibindi byemezo birimo ko azajya aboneka igihe cyose bamuhamagaye.