Umunyamakuru Manirakiza Théogène wa Ukwezi Media Group yatangaje ko nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, ari bwo agiye gutangira gukora inkuru z’ubuvugizi, zirimo izigaragaza amakosa y’abakomeye.
Ibi yabivuze asubiza abibazaga niba arahagarika umwuga w’itangazamakuru bitewe n’uko yakurikiranwe n’inzego z’ubutabera, ashinjwa icyaha cya ruswa cyaje guhindurwa icyo gukangisha gusebanya, bifite aho bihurira na wo.
Uyu munyamakuru, tariki ya 26 Ukwakira 2023 ubwo yajyanwaga mu igororero rya Nyarugenge, yasize yanditse ibaruwa, avuga ko hari abakomeye bashaka kumucecekesha kugira ngo adakomeza gukora inkuru zigaragaza amakosa yabo, zibangamira inyungu zabo.
Ngo aba bantu bifashishije umushoramari Nzizera Aimable kugira ngo amuhimbire ibyaha. Mu gihe Manirakiza yari ajyanwe mu igororero, yasabye abantu kumukorera ubuvugizi kuri Perezida Paul Kagame, kugira ngo amurenganure.
Uyu munyamakuru, mu butumwa yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, yatangaje ko agiye gukomeza umwuga kandi akawukora kurusha uko yari asanzwe awukora. Ati: “Hari abavuga bati ‘Kubera ko Théo yafunzwe kugira ngo bamukange, agiye kureka itangazamakuru. Ni bwo nditangiye.”
Manirakiza yakomeje agira ati: “Buriya inkuru z’ubuvugizi, zivuga amakosa y’abantu aba n’aba, abantu bakomeye ‘ntabwo azongera kuzikora, yarahabutse’.
Ko ari ubu nzitangiye ra! Ahubwo namenye byinshi birenze ibyo nari nzi, menya amakuru y’ingenzi azajya agenda amfasha mu gihe ndi gukora inkuru zanjye.”
Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira, afungurwa by’agateganyo ku ya 17 Ugushyingo 2023.