Nyuma yuko urukiko rutegetse ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid afungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo bamwe mu basesenguzi bakomeje kwibaza ku byaha akurikiranyweho bakavuga ko nta mugabo ufite umubiri muzima bitabaho kandi utarabikoze.
Impamvu ngo ni ukubera ko ibyaha Prince Kid akurikiranyweho bishingiye ku gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Icyemezo cy’urukiko kuri uyu musore kibajijweho na benshi cyane igitsina gabo, byatumye benshi basubiza amaso inyuma bibuka ko ari umuco ubaranga gutera intambwe ya mbere usaba cyangwa winginga umukobwa werekejeho amarangamutima yawe ko mwaryamana.
Mu mboni z’umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste, avuga ko niba umugabo azajya afungirwa ko yasabye umukobwa ishimishamubiri nk’uko bivugwa, buri mugabo wese ufite umubiri ukora neza azisanga muri gereza.
Yagize ati “Umukobwa yaremwe mu buryo arangaza umuhugu, nawe akaba yamubenguka akabimubwira, gusa ku mukobwa birahabanye kuko we bimushiramo mu gihe yaba yakunze umuhungu. Rero simbona ikibazo mu kuba umuhungu yasaba umukobwa kwishimisha cyane ko ari naho hava kubana.”
Karegeya akomeza avuga ko niba umuhungu agiye kuzajya afungirwa ko yaterese umukobwa, ubwo n’abagabo bazafungwa kuko nabo nibo bafata iya mbere baka abagore ibyishimo ku mubiri.
Karegeya yemera ko ubutabera bugomba gushishoza kuri iki kintu, kuko kuba wabona umukobwa ukamukunda ukamusaba ishimishamubiri bishoboka cyane kuko we aba afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa agahakana. Mu gihe byakomeza bitya, umusore wateye intambwe yo gutereta umukobwa akabifungirwa, bizasaba ko abakobwa aribo bazava ku izima bakajya batera intambwe yo kurambagiza (gutereta ) abahungu cyangwa igitsina gabo.