Nyuma yuko umuhanzi nyarwanda akaba n’umunyamakuru Yago ashyize hanze integuza y’indirimbo yitwa “Ni Wanee” yafatanije na Inyogo ye benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda ntibahwemye kugaragaza inyota n’amarangamutima bafitiye iyo ndirimbo dore ko Inyogo ye yari asanzwe akoreshwa n’uyu munyamakuru mu nkuru zitandukanye akunze kunyuza kuri channel ye ya YouTube.
Yago Pundat yashize hanze integuza y’indirimbo nshya agaragaza ko ayifatanyije na Inyogo ye benshi bakomeza kwibaza ku mwimerere w’iyo ndirimbo ndetse n’injyana bazaririmbamo ariko cyera kabaye kuri uyu wa mbere uyu muhanzi yaje gushyira hanze iyo ndirimbo amatsiko arashyira ku bari bamaze kuyinyoterwa.
Inyogo ye asanzwe ari umwe mu bakoreshwa ibiganiro kuri YouTube cyane cyane Yago aho aba avuga amagambo asekeje bitewe n’uburyo aba ayavugamo. Akimenyekana yamenyekanishijwe na Yago ubwo yamukoreshaga ikiganiro kuva ubwo bakomeza kujya bakorana kugeza aho anamukoreshereje ubukwe bukabera ahantu ku mazi.
Muri iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa mbere ni indirimbo igaragaramo Yago na Inyogo ye bari mu cyaro, Yago atangira ahamagara Inyogo ye nawe akamwitaba mu magambo yakunze kumenyekaniraho ati”yola” Yago ati: “Genda woge” Inyogoye amusubiza ati: “Ba undetse nzoga ejo”.
Akomeza avuga ko amataye ari wane amatako ari wane ari nako babyina ikinimba bati “ooh Tereza” ari nako avuga amagambo atandukanye arimo: gushwanyagurika n’andi,…
Ni amashusho agaragaramo Yago yambaye imyenda mibi kimwe na Inyogo ye ndetse hari n’abandi bantu benshi biganjemo abana ndetse n’abandi bakuru.
Hagaragaramo kandi umukobwa uba urimo kubyinana na Inyogo ye ndetse n’amashusho yose yafashwe hakoreshejwe telefoni ya Iphone. Mu masaha atandatu yari imaze kuri YouTube ubwo twakoraga iyi nkuru, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abantu ibihumbi mirongo itanu.
REBA INDIRIMBO “NI WANEE” YAGO FT INYOGO YE