Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 ni bwo hamenyekanye amakuru y’inyamanswa yica inka zikiri imitavu ziri mu nzuri zo hafi y’ishamba rya Gishwati rikora ku turere twa; Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro two mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, bavuze ko bo na bagenzi babo bafite impungenge z’uko kiriya gikoko batazi bizarangira kishe n’umuntu niba inzego z’umutekano zitabatabaye hakiri kare.
Ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati-Mukura buherutse kuvuga ko ibibazo byatewe n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura ari 168, naho izikekwaho guteza ibyo bibazo zirimo ni impyisi, imbwa, ingunzu, imondo n’urutoni.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Oswald Mutuyeyezu yavuze ko abaturage bafite amatungo mu nkengero za ririya shyamba ko bari gukomeza kumutabariza bavuga ko inka zabo zikomeje kuribwa n’inyamanswa itazwi.
Mu ifoto iherekeje aya magambo igaragaza inyana y’umutavu washwanyagujwe bikomeye n’igisimba yapfuye ibintu byatumye n’abantu bagira ubwoba aho bavugaga ko nta muntu warinda igisimba kirya inyana kuriya.
Nubwo inzego z’ubuyobozi zavuze ko zigiye gukaza umutekano kuri ririya shyamba ariko abaturage bo ntibumva ukuntu umuturage yarinda igisimba nka kiriya kandi batazi ko ahubwo na we gishobora kumwivugana.
RDB ivuga ko iki kibazo cy’inyamanswa itazwi yica amatungo y’abaturage ikizi ndetse ko yatangiye kugishakira umuti ifatanya n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’aborozi.
Ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu na ko bagize bati: “Iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere burakizi, habayeho inama yahuje Akarere, RDB n’aborozi, hafatwa umwanzuro ku mpande zose, ndetse n’aborozi buzuza forms basaba indishyi ku nka zishwe n’igisimba. Akarere gakomeje ubuvugizi kugira ngo umuturage yishyurwe, ari nako hakazwa uburinzi”