Ubusanzwe mu mateka y’u Rwanda , Nyampinga yari afite umwihariko mu buranga n’umuco udashidikanywaho.
Nyampinga ni izina rusange ry’abari b’u Rwanda, ari byo bishatse kuvuga ”Umwari w’umutima”,
Icyakora kuri ubu mu Rwanda ntibikiri inkuru kumva ko Nyampinga w’u Rwanda, umwari w’Umutima, ashobora kwisanga mu mapingu akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda mu 2022 nibwo humvikanye inkuru yuko umwari mwiza uhiga abandi mu 2017, Iradukunda Elissa, afunzwe, akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.
Abantu batangiye gucika ururondogoro, batumva uko Nyampinga w’u Rwanda yafatwa, agafungwa, akurikiranyweho ibyo ibyaha.
Icyo gihe Miss Iradukunda yafunzwe agerageza gushaka ibimenyetso byafunguza umukunzi we, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid , wayoboraga kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.
Prince Kid yari akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Icyakora muri Gicurasi 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa, wari umaze igihe afunzwe, arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
– Advertisement –
Nyampinga w’u Rwanda yafunzwe azira icupa
Nyuma y’imyaka ibiri gusa undi Nyampinga w’u Rwanda, Nshuti Muheto Divine, yafunzwe azira gutwara imodoka yasinze, nta ruhushya rwo gutwara, kugonga ibikorwaremezo no guhunga nyuma yo kugonga.
Biragoye kumva uko umukobwa w’Umutima, wahize abandi yisanga aha hantu, atakibasha kwiyobora mu muhanda, yarenzwe n’ibisindisha.
Ubwo ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto yari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yiregura ku byaha akurikiranyweho, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu ya 220,000 Frw.
We yavuze ko iminsi 11 amaze afunzwe yize isomo rikomeye, ku buryo ibyo yakoze bitazongera.
Ati “Nkaba mbisabira imbabazi.”
Irushanwa rya Miss Rwanda ryapfiriye mu iterura !
Kuva hategurwa amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda, abantu mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ko batabona umusaruro w’iri rushanwa cyane ko nta muntu wanyuze muri iki cyiciro uzwi haba mu nzego nkuru z’ubuyobozi cyangwa urundi rwego rukomeye abikesha Miss Rwanda.
Yewe mu busesenguzi bwa bamwe bavuga ko “ Nta musaruro na mucye iri rushanwa ryatanze uretse kuvugwamo amanyanga n’ibyaha bitandukanye.”
Muri Gicurasi 2022, nibwo iyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kubera ko hari iperereza ryari rikiri gukorwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina icyo gihe ryavugwagamo.
Ubusanzwe ryari irushanwa ryahuzaga abana b’abakobwa, bakavuga imishinga bafite bazakora nibamara gutorwa, icyo yafasha sosiyete y’u Rwanda muri rusange.
Ariko byaje kuba bibi hatangiye kumvikanamo ibyaha ku bategura iryo rushanwa ndetse byatumye Minisiteri irireberra ifata icyemezo cyo kurihagarika.
Ubu imyaka ibiri irashize iri rushanwa ritaba ndetse nta n’ikizere cya vuba cyo kongera kugaruka nyuma yaho bamwe mu baryitabiriye bari kugaragarwaho izindi ngeso no gusimburanwa mu nkiko.
Mu gihe cyose haba hari gitegerezo cyo kugarura iri rushanwa ryatangaga ibyishimo kuri bamwe by’umwihariko ku rubyiruko, Inteko y’Umuco cyangwa Minisiteri ifite inshingano ku rubyiruko n’Ubuhanzi, bakwiye kubanza gusesengura ku muntu ukwiye guhabwa ikamba ry’ubwiza kandi hakagenzurwa koko niba uhabwa iryo kamba arikwiye bityo bidakomeza kuba icyasha ku mukobwa w’u Rwanda.