Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 Ugushyingo, Umwalimu wigishaga ku kigo cy’amashuri cya Mukingi yikubise hasi ubwo yari ari kwigisha isomo ry’igifaransa mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ahita yitaba Imana.
Nsengimana Juvenal w’imyaka mirongo itanu usanze atuye mu karere ka Nyamasheke Umurenge wa Macuba akagari ka Matare mu Mudugudu wa Gasharu ariko akaba yari acumbitse mu karere ka Ngororero Umurenge wa Bwira akagari ka Gashubi mu Mudugudu wa Gitonde dore ko ari naho yakoreraga umwuga w’uburezi.
Amakuru avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere uyu mwarimu yari ari gutanga isomo ry’igifaransa mu ishuri ryo mu wambere maze akaza kwikubita hasi hagahita hitabazwa imbangukiragutabara ngo imujyane ku bitaro bikuru bya Muhororo ariko agahita yitaba Imana atari yagezwa kuri ibi bitaro.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo kugira ngo hakorwe isuzuma ry’icyateye uru rupfu rutunguranye.