Mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Ngororero haravugwa umugore w’imyaka 23 wafashwe na Polisi atwaye urumogi akoresheje amayeri yo kuruheka mu mugongo no kunda maze akarenzaho umwana.
Bivugwa ko ngo uyu mugore utu dupfunyika tw’urumogi tugera ku 1018 yari atuvanye mu Karere ka Rubavu.Polisi ivuga ko yamufashe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru maze nawe ahita afatwa.
Uyu mugore yafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki 08 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Rususa mu Kagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero.Yari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ku manywa y’ihangu saa sita, afatwa nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage.
SP Solange Nyiraneza, Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RCPO), yavuze ko ubwo Polisi yakiraga amakuru y’uyu mugore, yahise ishyira bariyeri hariya yafatiwe.
Yagize ati “Mu gusaka iyo modoka, abapolisi basanga harimo umugore wafashe udupfunyika tw’urumogi 1 018 atuzengurutsa ku nda no mu mugongo akoresheje supaneti, imbere yambaye isengeri arenzaho umupira, arangije ahekeraho umwana, ni ko guhita atabwa muri yombi.”
Polisi y’u Rwanda yavuze ko nyuma y’uko uyu mugore afashwe, yavuze ko uru rumogi yari arushyiriye umukiliya wo mu Kagari ka Kazabe mu Murenge wa Ngororero, nyuma yo kuruhabwa n’umucuruzi wo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu wari kumwishyura ibihumbi 10 Frw.
Kugeza ubu Polisi irimo gushakisha uyu warumutumye , naho uyu mugore we yajyanywe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngororero.