Mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Gatumba Umuturage yatangiriye mu nzira Gitifu w’Umurenge TUYISHIME Dieudonné aramunigagura amuvuna akaguru bakizwa n’abaturage.
Bivugwa ko iri sanganya ryabaye mu Cyumweru gishize nkuko bamwe mu baturage baganiriye na Tv1 IGIKANEWS ikesha iyi nkuru yabitangaje.
Aba baturage bavuga ko bumvishe umuntu utaka barabaza bati”Yewe utaka urinde”.
Bumvishe umuntu uvuga ngo ” Ninge Gitifu w’Umurenge” Niko guhita biruka bajya gutabara basanga uwo musore ari hejuru ya Gitifu.
Bavuga ko bamukijije ari abagore batatu gusa igisambo kiza kubanyura mu nzara kirabacikana telefobe ya Gitifu ariko babasha kukimenya kuko nubundi cyari cyarabayogoje.
Amakuru avuga ko nyuma yuko uwo musore akoze ayo mahano agatoroka inzego z’umutekamo zamushakishije zikamufata agatabwa muri yombi.