Kavange Jean d’Amour umaze amezi atatu ahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero avuga ko amaze gutanga amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 9 ku mugore babyaranye abana babiri.
Uyu mugore witwa Mukamana Angelique utuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu avuga ko Gitifu Kabange yategetswe kujya amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 buri kwezi yo kumufasha kwita kuri aba bana, ariko ngo nta yo abona.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Mukamana yasobanuye ko ikibazo cye yakigejeje mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, ariko ngo Kabange yakomeje kumutererana, kugeza aho we n’abana babiri birukanwe mu nzu bakodeshaga, ubu bakaba basembera.
Umunyamakuru Mutuyeyezo Oswald ukorera iyi radiyo yavuganye na Kabange ku murongo wa telefone, amubwira ko yahaye Mukamana amafaranga akabakaba miliyoni 9.
Ati: “Ari mu bye, ni yo mpamvu aza aho ngaho. Ahubwo nimumpe nimero yanjye mbereke ibyo maze gukora, maze kumuha hafi miliyoni 9. Ngiye kubibaha mubirebe. Ngiye kukwereka ibimenyetso by’amafaranga yose muha.”
Mutuyeyezu aravuga ko Gitifu Kabange yamweretse uburyo mu bihe bitandukanye yoherereje Mukamana amafaranga, arimo na miliyoni 1 yamwoherereje icya rimwe. Avuga ko igiteranyo cya yose gikabakaba Frw miliyoni 9.
Ku kibazo cyo kuba Mukamana n’abana be badafite aho kuba, Gitifu Kabange yavuze ko ari ukubeshya kuko uyu mugore ngo afite inzu ze bwite bakabaye babamo kandi ko ubuyobozi bw’akagari atuyemo bwemeza ko ari aye. Umugore asubiza ko we n’uyu mugabo bagomba gushakira abana inzu yabo ifite byibuze agaciro ka Frw miliyoni 10.
Gitifu Kabange yari yahagaritswe by’agateganyo amezi atatu. Avuga ko mu gihe ategereje kugasubiramo, ibyo Mukamana arimo bigamije gutuma atagasubiramo.