Umugabo wo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kazo yategewe inzoga eshanu abaturage bakunze kwita ibyuma, apfa amaze kunywa eshatu, umwe muri batatu bazimutegeye ahita atabwa muri yombi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022, mu Mudugudu wa Kagosha mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean Claude, yabwiye Igihe ko uyu mugabo yategewe izi nzoga eshanu zimenyerewe nk’ibyuma, azitegerwa n’abagabo batatu basangiraga ngo nazimara bari bumuhembe.
Ati “ Yagiye mu kabari anywa ibyuma bitatu ngo anywa na Energy, abaturage bavuga ko bishobora kuba byamurushije imbaraga ahita yikubita hasi bamujyana kwa muganga apfa bamugejeje mu nzira.”
Gitifu yavuze ko abamutegeye izi nzoga bari gushakishwa aho ngo bamaze gufata umwe muri batatu akaba yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo aryozwe iki cyaha, yasabye abaturage kwirinda kunywa ibyo badashoboye bakamenya imibiri yabo.
Ati “ Turabasaba kunywa mu rugero kuko kwa muganga nibapima bakatubwira ko yishwe na ziriya nzoga, abantu nibamenye imibiri yabo birinde kunywa ibyo badashoboye kandi birinde n’intego kuko inyinshi zishobora gutuma ubuzima bw’umwe muri bo bujya mu kaga.”
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kibungo mu gihe abamutegeye kunywa izi nzoga bari gushakishwa ngo babiryozwe, umwe muri bo niwe umaze gutabwa muri yombi.