Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi babiri bo ku rwego rw’akarere ka Ngoma nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa.
Abafatiwe mu cyuho kuri uyu wa 14 Ukwakira 2023 ni Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center).
Ubutumwa RIB yashyize kuri X buravuga ko aba bombi bari bari kwakira ruswa ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango batange icyangombwa cyo kubaka.
Ubwo butumwa buti “RIB irakomeza gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.”
Bariya batawe muri yombi ubu bafungiye kuri sitatiyo ya RIB ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.
Baramutse bahamijwe n’urukiko icyaha cya ruswa bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’ayo bakiraga