Umuturage witwa Gahikire Frédérique w’imyaka 56 utuye mu Karere ka Ngoma warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabyutse asanga inka ye y’ikimasa yatemwe n’abantu bataramenyekana barayica, ubuyobozi bwanzura ko abatuye muri uwo Mudugudu bamushumbusha.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwakayango mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma. Ahagana mu gitondo tariki ya 11 Mata nibwo umwana wa Gahikire yabyutse agiye gukama asanga ngo ikimasa cyonkanga cyapfuye, agihinduye asanga umuntu wagitemye yabanje kugitema amaguru agikuraho inyama ariko ntiyazitwara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Stiven, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo bakurikiranye, babaza nyiri iyo nka niba hari umuntu akeka.
Yasubije ko nta muntu akeka, abaturanyi nabo ngo bavuze ko nta muntu bajya bagirana ikibazo bituma banzura ko Umudugudu wose uteranya amafaranga ukamwishyura inka ye.
Ati “Twahise tubabwira ko ubundi hari gahunda y’uko buri muntu akwiriye kuba ijisho rya mugenzi we, niba byagenze gutyo rero bagomba kumushumbusha, abazamushumbusha ni abo babana mu Mudugudu bose.”
Ndayisaba yavuze ko bagikurikirana ariko ngo nta muntu n’umwe bakeka waba wabikoze, igiteye urujijo ngo ni ukuntu yishe ikimasa gito iyonsa ntagire icyo ayitwara. Yavuze kandi ko kuba bikozwe muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi wahita ubihuza ngo kuko uwabikoze ataranamenyekana.
Ati “ Bitarenze uyu munsi nibwo abaturage bagomba kumushumbusha inka ye.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba aherutse gutangaza ko mu minsi ine yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi ntara, hari hamaze kuboneka dosiye enye z’abantu bagaragaje ingengabitekerezo.