Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho akekwaho kunyereza amwe mu mafaranga yari agenewe abaturage.
Uyu mugabo yari amaze iminsi ibiri yandikiye Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma ibaruwa yo gusezera mu kazi ngo kuko atari ashoboye kugendana n’umuvuduko igihugu kiriho. Yasezeye mu nshingano ari kumwe n’abandi bayobozi batandatu.
Kuri ubu amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa Gatanu akekwaho kunyereza amafaranga arimo ayari agenewe abaturage ndetse n’ibindi byaha bitandukanye yakoreye mu kazi, ubwo yayoboraga Umurenge wa Zaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko bamenye amakuru ko inzego z’umutekano zamutaye muri yombi.
Ati “Amakuru yandi yabazwa RIB. Yatawe muri yombi ku nyungu z’abaturage.’’
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko uyu muyobozi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza amafaranga angana na miliyoni 1,4 Frw yari agenewe bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barindwi, bakoze imishinga iciriritse yabateza imbere. Amafaranga yo kubafasha ngo yashyizwe kuri konte y’umurenge aho kuyabashyikiriza arayagumana.
Andi bivugwa ko yariye ni miliyoni 1 Frw yari agenewe gukora umushinga ku Mudugudu, ubuyobozi ngo bwagiye kureba ibyakozwe burabibura, bikaba bivugwa ko amafaranga yari yateganyijwe na yo yanyerejwe.
Uretse aya mafaranga hari n’andi abaturage bamuhaye kugira ngo abishyurire mituweli arabura gusa ngo yaje kuyabasubiza nyuma yo kubitegekwa n’ubuyobozi bw’Akarere.