Bamwe mu baturage bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, baravuga ko Perezida Paul Kagame yabemereye ko bazorozwa Inka ariko batungurwa no kuba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarabahaye Ingurube, na zo bayobewe irengero ryazo.
Aba baturage bageze mu zabukuru basanzwe banahabwa inkunga y’ingoboka, babwiye TV10 ko bari bizejwe inka ariko ntibazibone.
Niyonagira Therese yagize ati “Kagame yari yaduhaye Inka noneho baragenda bigurira Ingurube, bazikuye i Zaza, ingurube barazirya.”
Uyu muturage avuga ko bari banubatse ibiraro bakoresheje amafaranga yabo, bityo ko aba bayobozi bakwiye kubasubiza amafaranga yabo. Mugenzi we na we uri muri aba bari bemerewe Inka bakaza guhabwa ingurube, avuga ko na zo zaje ariko ntizimare kabiri mu biraro kuko zimwe bazigurishije, izindi bakazirya.
Bavuga ko bataburana iki kiraro bubakishije ahubwo ko baburana amatungo bemerewe na Perezida wa Repubulika, bakaza kuyabura mu maherere.
Ati “Ubundi ni muri Leta ntituburana ubutaka turaburana igikorwa Paul [Perezida Kagame] yaduhaye yafashije abatishoboye bakongera bakakitwambura, barakitwambura se kuki kandi akiri ku isonga kandi aduhetse mu mugongo.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze yaba ubw’Umurenge wa Kazo ndetse n’ubw’Akarere ka Ngoma, ntibugaragaza irengero ry’aya matungo n’uburyo baba barorojwe ayo batemerewe.
Ku kibazo cy’amafaranga y’imisanzu yatanzwe n’aba baturage yo kubakisha ikiraro, Singirankabo Jean Claude, yavuze ko aba baturage bageze mu zabukuru bifuzaga ko ibi biraro bisenywa ubundi ibikoresho bibyubatse bikagurishwa bagahabwa amafaranga.
Yabwiye TV10 ati “Twabiganiriyeho n’Akarere, gasaba ko ibyo biraro bitagurishwa bakazafata umwanzuro, niba bazafata bariya bacyecuru bo muri IDP [umudugudu w’ikitegererezo] na bo bagashyiramo andi matungo.”
Uyu muyobozi avuga ko aba baturage bazahabwa igisubuzo niba bazasubizwa amafaranga y’imigabane yabo cyangwa iki kiraro cyakongera kororerwamo.