Abantu benshi iyo bagiye kuryama usanga ari bwo bafata umwanya wo gukoresha telefone mu gihe batarasinzira, bakajya ku mbuga nkoranyambaga kuganira n’inshuti zabo no kureba ibigezweho, hari n’abavuga ko gukoresha telefone mu gihe bari mu buriri bibafasha kubona ibitotsi.
Abenshi icyo batazi ni uko mbere y’uko uryama ugomba kuba washyize telefone kure yawe byibuze amasaha abiri utararyama kugira ngo ukomeze kurinda ubuzima bwawe.
Umwanditsi akaba n’umuganga w’inzobere mu by’ubuzima Dr. Susan Biali Haas, yafatanyije na kaminuza yo mu Bwongereza, Harvard University, bakora ubushakashatsi bagaragaza ibibazo biterwa na telefone mu gihe ikoreshejwe nabi mu ijoro.
Telefone ituma umuntu atinda gusinzira
Abitabiriye ubushakashatsi bakoresheje agakoresho kitwa E-reader, gatanga urumuri rw’ubururu rujya kumera neza nk’urwa telefone cyangwa Tablet.
Aka gatanga ikigereranyo cy’uko umuntu yasinzira byibuze mu minota 10 akikavaho, bigaragara ko iruta iyo uwasomaga igitabo yakoresha kugira ngo asinzire.
Aha batanga inama yo gusoma igitabo cyanditswe aho gukoresha telefone, mudasobwa cyangwa se televiziyo.
Kuba intandaro yo kurwara indwara zitandukanye
Muri ubu bushakashatsi bwakozwe kandi Dr. Susan, yagaragaje ko buri cyumweru bakira abarwayi mu bitaro bafite ibibazo by’ubuzima kandi abenshi babiterwa n’iki kibazo cyo gutakaza ubushobozi bifitanye isano no gukoresha telefone.
Muri ibi harimo nko gutakaza ubushake bwo kurya ‘Appetite’ no kumva ibyo urya bitakuryoheye bikurura Diabetes, ndetse na kanseri.
Ikindi kandi igahungabanya ubwonko bw’umuntu ku guhora y’ikanga cyane ashidikanya ku masaha.
Gutakaza ubushobozi bwo gusinzira ‘REM sleep’
Ubu ni uburyo busubiza inyuma ubuzima bw’ubwonko n’umubiri wawe (Rapid Eye Movement-REM Sleep, busanzwe busigasira uburyo bwo kwibuka no kugira uruhare mu buhanga bwawe bwo guhanga no gukemura ibibazo.
Mu gihe udafata igihe gihagije cyo kugera kuri iki cyiciro bishobora gutuma ubyuka unaniwe kandi bigoye ku gutekereza ku bindi bintu bikurikiyeho ku wundi munsi.
Kuba maso cyane mu gihe ushaka kuruhuka
Abenshi bibwira ko kugera mu gitanda cyangwa aho uryama ukihutira kujya kuri telefone ari ko ukuruhuka nyamara bishobora kongera ibyago.
Kuko iyo bimaze kukubaho akamenyero bituma n’igihe ubikeneye bitagushobokera kuko ubwonko bwamaze gutakaza imbaraga zigufasha gusinzira byihuse, bakongera bagakomoza ku kuba umuntu yakabaye asoma ibitabo aho kwihutira muri telefone.
Gutakaza imisemburo iha umuntu ibitotsi
Imisemburo (Hormone) ya melatonin, ifite uruhare runini mu kubungabunga gahunda yawe y’umunsi no kuguha ibitotsi byimbitse.
Iyi yo si telefone gusa ishobora kuyirwanya kuko n’amatara ya nijoro yo mu cyumba abigiramo uruhare, tugomba gukoresha amatara tuzimya akazima burundu kuko hari nk’amatara usanga iyo uyajimije asigarana ibara ryayo yakiragamo agakomeza gucana kandi azimije.
Ibi nabyo bifitanye isano no gukoresha telefone ugiye kuryama.
Umuntu ahora ananiwe n’ubwo yaba abyutse
Nk’uko ubushakashatsi bwo muri Harvard bubivuga, kujya imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo kuryama bituma umubiri unanirwa cyane.
Aha abantu bose bagerageje gukoresha ibi bikoresho mbere yo kuryama bavuga ko byafataga amasaha menshi kugira ngo babyuke neza ku munsi ukurikiyeho ugereranyije n’abasomye igitabo cyacapwe.
Dukurikije ibyo ubushakashatsi bugaragaza kugira ngo ubashe kubaho neza kandi ubuzima bwawe bugahora butekanye, umuti n’uko byibuze ushobora kubahiriza amasaha abiri mbere yo kuryama udakoresha telefone ikindi ugakunda gusoma ibitabo akaba aribyo bigufasha muri uwo mwanya.