Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yatangaje ko ubutegetsi bw’iki gihugu buyobowe na Félix Tshisekedi bushaka kwirukana umuryango wabo muri iki gihugu.
Kabila yasimbuwe ku butegetsi na Tshisekedi muri Mutarama 2019 mu mahoro, ndetse bari inshuti mu rwego rwa politiki kuko amahuriro y’amashyaka yabo, FCC na CACH, yari yaragiranye amasezerano yo gusaranganya imyanya mu nzego zifata ibyemezo mu gihugu.
Nyuma yo kunenga umusaruro wagezweho n’ubufatanye bwa FCC na CACH, mu Ukuboza 2020 Perezida Tshisekedi yashinze ihuriro rishya ‘Union Sacrée’, akura benshi bo ku ruhande rwa Kabila mu nzego nkuru za Leta. Kuva ubwo bombi ntibongeye guhura.
Mu minsi ishize, ku rugo rwa Kabila ruherereye muri komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa rwatewe n’abashinzwe umutekano, bashakaga gusenya igipangu kugira ngo banyuzemo umuhanda.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC, Augustin Kabuya, muri Werurwe 2024 yashinje Kabila n’abandi bo mu ishyaka abereye umuyobozi w’icyubahiro, PPRD, gukorana n’ihuriro AFC ririmo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka M23.
Kabuya yagize ati “Aho mvugira aha, Joseph Kabila yahunze igihugu, ntakiri aha. Nta n’ikimenyetso inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zishobora kubona cy’aho aherereye. Yagiye mu ibanga kuko ni we uri inyuma y’intambara yubuye mu burasirazuba bw’igihugu. Ibyo njye nari nsanzwe mbizi.”
Muri uko kwezi, urugo rwa mushiki wa Kabila, Jaynet Kabila, rwatewe n’abapolisi babarirwa mu 10 bari mu modoka ya Jeep. Bagose uru rugo, ntibavuga ikibagenza, nyuma y’aho barataha.
Mu gihe bivugwa ko Kabila amaze amezi muri Afurika y’Epfo muri gahunda y’amasomo, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 abiganjemo urubyiruko bibumbiye mu gatsiko kiyise ‘Les Forces du Progrès’ bateye urugo rwe, basubizwa n’abapolisi barurinda babanje kurasa mu kirere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lembe yabajijwe uko izi nsoresore zivuga ko ari zo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi zanganaga, asubiza ko atamenya umubare, ariko ko amashusho ya CCTV Camera yagaragazaga ko bari benshi cyane.
Ati “Bohereje abantu kugira ngo banyicire hano. Ntabwo nzi umubare ariko bari benshi. Hari amashusho ahamya iki gitero.”
Lembe yasobanuye ko icyo bari bagambiriye ari ugutwika imodoka zose zari inyuma y’ikibanza cy’urugo rwa Kabila kugira ngo biborohere kumena urupangu, bakabona kwinjiramo imbere.
Ati “Bashakaga gutwika imodoka zose ziri hanze y’ikibanza kugira ngo binjire mu rugo ku ngufu.”
Umugore wa Kabila yasobanuye ko uku kuvogera urugo rwabo byatewe n’uko Leta ya RDC yarenze imbago rwari rwarashyiriweho, aho Jean Pierre Bemba wahoze ari Minisitiri w’Ingabo yasenye igipangu cyabo, ashaka gucamo umuhanda kugira ngo imodoka zijye ziwucamo zijyana ibikoresho byo kubaka mu kibanza cye kiri muri metero nkeya uvuye kwa Kabila.
Yavuze ko akeka ko ibiri gukorerwa umuryango we hari ababyihishe inyuma barimo Perezida Tshisekedi na Bemba.
Kuri Bemba, Lembe yagize ati “Nkeka Perezida wa Repubulika uriho ubu, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba wategetse ko igipangu cy’umutekano cya Perezida w’icyubahiro gisenywa kugira ngo gusa abone inzira y’amakamyo ajya aho ari kubaka muri metero nkeya. Ese urishimye?”
Yasobanuye ko akeka ubutegetsi bwa UDPS muri uru rugomo kubera ko ntacyo bukora kuri ‘Forces du Progrès, agatsiko kamaze igihe kinini kangiza ibikorwa by’abo katiyumvamo.
Ati “Ndakeka ubutegetsi kubera ibibazo biterwa n’uyu mutwe wa UDPS ukomeje kubungabunga. Ni rwego rutubahisha repubulika.”
Lembe yavuze ko hari abashaka kwirukana umuryango we muri RDC, bifashishije abo yise amabandi, nyamara abawugize ari Abanye-Congo bakuriye muri RDC, bahize amashuri kandi bahakorera ibikorwa by’iterambere.
Ati “Tuzahangana kubera ko turi mu gihugu cyacu. Twavukiye hano muri Congo, twakuriye hano, twize hano. Ntabwo nzi niba aba bantu, aya mabandi yatuma twemera kuva mu gihugu cyacu, tugasiga abantu bacu. Ntibishoboka.”
Yagize ati “Iyi inshuro ya kabiri baje kugaba igitero ndi muri uru rugo. Ubwa kabiri ndi hano, ni misiyo yo kunyica. Nta muntu uzahora ku butaka bw’Imana, twese turi abacumbitsi. Ariko aba bantu boherezwa hano ntabwo bazabigeraho. Ntabwo bafite ububasha ku buzima.”
Olive Lembe yagaragaje ko nubwo bamwe bo mu butegetsi barwanya umuryango we, Kabila ari we muyobozi w’intangarugero mu kubahiriza ihame rya demokarasi muri RDC.