Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, asimbura Dr Vincent Biruta wari umaze igihe muri uyu mwanya, Consolee Uwimana agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Izi mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu. Mu zindi mpinduka zakozwe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Yusuf Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Ubuyobozi bwa NISR bwahawe Ivan Murenzi.
Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Mutesi Linda Rusagara wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Izi mpinduka zakozwe ni uko Aimable Havugiyaremye yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS). Maj Gen Joseph Nzabamwita wari usanzwe muri uyu mwanya yagizwe Umujyanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Angelique Habyarimana we yagizwe Umushinjacyaha Mukuru. Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, asimbura Ruganintwali Pascal. Ronald Niwenshuti azaba yungirijwe na Innocente Murasi.
Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo.