Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati kubera ibyaha akekwaho bijyanye no kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga yabyaye.
Amakuru agera kuri Igihe avuga ko Ndimbati yahamagajwe n’Ishami rya RIB ryita ku kurengera umwana rikorera ku Kacyiru.
Bivugwa ko uyu mugabo yitabye RIB ku wa 23 Kanama 2023, akaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga yabyaye nk’inshingano za kibyeyi.
Aya makuru kandi yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi nkuru.
Ati “Nibyo koko ejo yitabye Ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe, ibijyanye n’ibyo akurikiranyweho byo biracyari mu iperereza.”
Ndimbati ahamagajwe mu gihe mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru yavugaga ko uyu mugabo yahagaritse inshingano zo kwita ku bana yabyaye.
Ndimbati yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2022 nyuma y’amezi hafi atandatu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Ingingo ya 122, mu mategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ufite inshingano yo kwita ku mibereho y’umuntu, ku bw’inabi, umwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashoboraga kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe umwana cyangwa umuntu udashoboye kwirwanaho kubera imiterere y’umubiri cyangwa y’ubwenge, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.
Iyo uwakoze icyaha yari afite ubushake bwo kwica, igihano kiba igifungo cya burundu.