Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati yatangaje ko afitiye urukumbuzi rwinshi abo bakinanaga filimi zitandukanye, by’umwihariko Niyitegeka Gratien.
Ndimbati yabitangaje kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari bitabiriye ibirori by’abagororwa basoje amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’urwego rubashinzwe, RCS.
Nk’uko yumvikana mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ndimbati yagize ati: “Bose ndabakumbuye. Ndabakumbuye cyane, kumara igihe kingana n’icyo umaze utabonana n’abantu mwabonanaga hafi umunsi ku munsi. Ndabakumbuye cyane ndetse nanaboneraho kubasuhuza.”
Abajijwe niba Niyitegeka wamenyekanye nka Papa Sava, Seburikoko n’andi mazina atari ku rutonde rw’abo akumbuye cyane, Ndimbati yagize ati: “Urabyumva nawe.”
Ndimbati yamenyekanye cyane muri filimi y’uruhererekane yitwa Papa Sava, itegurwa na Niyitegeka ndetse n’indi ya City Maid.
Bamwe mu bakinnyi bakinanaga muri izi filimi bagaragaye mu rubanza rwe rwa mbere mu rukiko rw’ibanze, ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku cyaha cyo gusindisha no gusambanya umukobwa utagejeje ku myaka y’ubukure.
Uyu munyarwenya yatawe muri yombi tariki ya 10 Werurwe 2022. Ategereje kuburanishwa mu mizi.