Kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2022 nibwo hasomwe urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati muri sinema nyarwanda maze rwanzura yuko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ni isomwa ryabaye ku wa 28 Werurwe 2022, nyuma y’iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022. Saa 11:45 nibwo umucamanza yinjiye mu cyumba cyagombaga gusomerwamo urubanza.
Urukiko rwavuze ko rwasuzumye ubuhamya bw’umutangabuhamya, ifishi y’ikingirwa ry’uyu mukobwa ndetse n’ibyavuzwe n’uwakorewe icyaha, rugasanga ari impamvu zikomeye zatuma Ndimbati akurikiranwa afunze.
Nyuma yo gusoma uko iburanisha ryagenze, umucamanza yasomye umwanzuro urukiko rwafashe nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’impande zombi. Umucamanza yavuze ko hari ibyashingiweho bihagije bituma Ndimbati akurikiranwaho icyaha cyo guhohotera umwana ukiri muto.
Bijyanye n’ibyatangajwe n’uwakorewe icyaha ndetse n’umutangabuhamya, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zashingirwaho rwemeza ko yasambanyije umwana ku wa 24-25 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 we yemera.
Urukiko rwategetse ko Uwihoreye Jean Bosco afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Me Bayisabe Irene uri muri batatu bunganira mu mategeko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, amaze kumva umwanzuro w’urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga umukiriya we iminsi 30 y’agateganyo, yahise ahamya ko bagiye kujurira.
Ati “Nibyo urukiko rwariherereye rufata icyemezo ariko amahirwe amategeko aha uregwa iminsi itanu yo kujurira. Ntegereje ko bashyiramo imyanzuro nyisome mpite nurira kuko harimo ibyo twasabaga urukiko rutaduhaye.”
Me Bayisabe yavuze ko hari byinshi batemeye mu isomwa ry’urubanza bityo mu gihe baba babonye icyemezo cy’urukiko basoma dosiye bakayisesengura bityo bakabona aho bahera bajurira.
Ndimbati arwariye muri kasho
Me Bayisabe yahishuye ko umukiriya we Ndimbati arwariye muri kasho nubwo uburwayi bwe butaramenyekana. Me Bayisabe yavuze ko ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 yasuye umukiriya we amubwira ko arwaye, icyakora bari bataramenya uburwayi bwamufashe.
Ati “Ku cyumweru naramusuye turaganira ambwira ko yumva arwaye, ubu nibwo ngiye kumusura mubwire icyemezo cy’urukiko wenda ndebe n’uko ameze.”