Umwaka wa 2022 ni umwaka bamwe mu bakunzi b’ibyamamare byinshi hano mu Rwanda batazibagirwa kubera uko bagiye bafungwa umusubirizo bamwe bakurikiranyweho ibyaha biremereye abandi ari ibyaha byororheje bityo bikarangira benshi banatsinze izo manza baburanwagamo.
Bamwe mu batazigera bibagirwa uyu mwaka, ni ibyamamare byawugiriyemo ibihe bibi byatumye bisanga imbere y’ubutabera ku mpamvu zitandukanye.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe urutonde rw’ibyamamare byisanze imbere y’ubutabera ku mpamvu zinyuranye. Ni inkuru zavuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ku buryo benshi bazibuka nk’izabaye ejo hashize.
Prince Kid
Ishimwe Dieudonne benshi bazi nka Prince Kid asanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp yari imenyereweho gutegura irushanwa rya Miss Rwanda. Uyu musore yatawe muri yombi muri Mata 2022 ubwo yari akurikiranyweho ibyaha yakekwagaho kuba yarakoreye mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Ibyaha Prince Kid yari akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ni ibyaha byatumye Prince Kid yisanga imbere y’ubutabera kugeza mu Ukuboza 2022 ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugiraga umwere.
Danny Nanone
Danny Nanone ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda, uyu muhanzi mu minsi ishize yahuye n’ikibazo cyatumye yisanga imbere y’ubutabera akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye.
Ku wa 19 Nzeri 2022 nibwo Danny Nanone yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore babyaranye imfura ye. Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022.
Ku wa 6 Kanama 2022 nibwo urubanza Danny Nanone yaregwagamo n’Ubushinjacyaha rwasomwe, nyuma y’iburana ryabaye ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagize umwere umuraperi Danny Nanone wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore babyaranye, rutegeka ko ahita afungurwa.
Ndimbati
Mu Ukwakira 2022 nibwo Uwihoreye Jean Bosco benshi bazi nka Ndimbati yagizwe umwere burundu ku byaha yari akurikiranyweho birimo icyo guha inzoga umwana utarageza imyaka y’ubukure yarangiza akamusambanya.
Muri Werurwe 2022 nibwo Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Nyuma yo kugera imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ndimbati yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 28 Werurwe 2022. Ni icyemezo kitamunyuze hamwe n’itsinda ry’abamwunganiraga mu mategeko bituma bahita bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ku wa 29 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura Ndimbati nyuma yo kubona ko nta bimenyetso bikomeye Ubushinjacyaha bwagaragaje byatuma akomeza gukurikiranwa mu nkiko.
Miss Iradukunda Elsa.
Muri Gicurasi 2022 nibwo Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.
Kuva icyo gihe uyu mukobwa yahise atangira inzira y’ubutabera icyakora aza kugirwa umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rutegeka ko arekurwa.
Icyo gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa agakurikiranwa adafunzwe. Uyu mukobwa yari akurikirwanyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Nyaxo
Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we.
Amakuru yavugaga ko Nyaxo yamukubise icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, umudugudu wa Rusisiro. Ibi byatumye Nyaxo acumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, atangira inzira z’ubutabera.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Nyaxo.
Bruce Melodie
Ku wa 2 Nzeri 2022 nibwo Bruce Melodie wari watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano i Burundi yarekuwe nyuma y’iminsi akurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana.
Bruce Melodie yari yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera i Burundi aho yari ajyanywe n’ibitaramo yagombaga gukorerayo.
Uyu muririmbyi yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana aho yishyuzwaga n’uwitwa Toussaint Bankuwiha miliyoni zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda arimo avanse yari yahawe ubwo yagombaga kwitabira igitaramo mu Burundi ntajyeyo ndetse n’igihombo abari bamutumiye batewe no kutitabira kwe.
Agitabwa muri yombi yishyuye uwo mwenda ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa ashaka n’indishyi.
Amakuru avuga ko yarekuwe amaze kwishyura izindi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda abona gukomeza ibitaramo bye.
Bamporiki Edouard
Umusizi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Bamporiki yatangiye gukurikiranwa muri Gicurasi uyu mwaka ahita anahagarikwa ku mirimo.
Tariki 30 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwakatiye Bamporiki igifungo cy’imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yahise ajuririra igihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.