Umukobwa witwa Kabahizi Fridaus ukomoka mu karere ka Nyaruguru, arashinja Uwihoreye Mustafa uzwi muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati kumutera inda bamara kubyarana impanga akamutererana.
Ndimbati yemera koko yabyaranye n’uyu mukobwa uvuga ko yatewe inda afite imyaka 17 y’amavuko. Iby’aba bombi bigitangira nk’uko Kabahizi yabitangarije Televisiyo ya ISIMBI ikorera kuri YouTube, hari muri 2019 ubwo yavaga iwabo mu murenge wa Muganza aje gushaka imibereho i Kigali.
Uyu mukobwa avuga ko akigera muri Kigali yabanje gukora akazi ko mu rugo mu Biryogo, gusa ntiyahatinda kuko yahise abona akandi ko gucuruza imyenda rwa gati mu mujyi wa Kigali.
Kabahizi avuga ko mu gipangu habagamo ufata mashusho ya Filime ’Papa Sava’ Ndimbati akinamo, ndetse uyu mugabo akajya aza kuhamureba [gafotozi] kenshi.
Uyu mukobwa wari usanzwe uzi Ndimbati muri filime ngo yaje kumusaba ko na we yazamushyira muri filime kuko abikunda, batangira kuvugana batyo. Uyu mukobwa avuga ko Ndimbati wari wamwemereye kumufasha nyuma yaje kumuhamagara, amubwira ko yamuboneye umwanya yakinamo muri filime.
Ngo baje guhurira mumodoka bajya Cosmos i Nyamirambo, Ndimbati atangira kumubwira amagambo y’uturingushyo amubwira ko ari mwiza, mbere yo kumusindisha bikarangira amusambanyije.
Yagize ati: “Twageze Cosmos arahagarara atangira kumbwira ngo ndi umukobwa mwiza, ambaza abantu bantereta. Mu modoka ye hari harimo inzoga yitwa Amarula, arangije afata akantu k’aga Plastique ansukiramo arambwira ngo ninywe ngo ni amata aba arimo ama-cream n’ama-chocolat.”
Uyu mukobwa wari usomye bwa mbere ku nzoga avuga ko yakangutse akisanga aryamanye na Ndimbati muri Lodge. Ngo Barashwanye Ndimbati amwemeza buryo ki ibyari byabaye ari we wabigizemo uruhare, mbere yo gutandukana amuhaye Frw 5,000.
Kuva icyo gihe Kabahizi na Ndimbati ntibongeye kuvugana ndetse n’Imishinga ya Filime ihagararira aho. Nyuma y’ukwezi uyu mukobwa yaje kubona ibimenyetso byuko atwite, yipimishije asanga ari impamo. Avuga ko yaje gusaba Ndimbatko bahura nabwo bahurira kuri Onatracom i Nyamirambo, abimumenyesheje undi yiyemeza ko azamufasha kugira ngo adaseba nk’abandi bakobwa.
Ndimbati nyuma ngo yaje kumuhuza na mwishywa we witwa Ange utuye i Gikondo, abayo igihe gito mbere yo gushwana ahanini bitewe n’uko uriya mugabo nta bufasha yatangaga.
Kabahizi wari watangiye kugorwa cyane n’inda yari amaze amezi abiri atwite ngo yasabye Ndimbati ko bayikuramo, undi amubwira ko atatinyuka kubikora.
Ati: “Yarambwiye ati nakwemera nkanafungwa ariko umwana akabaho.” Ndimbati nyuma ngo yaje kumuhuza na mushiki we amusaba ko babana undi arabyanga, aza kumusaba ko yamujyana iwabo mu majyepfo, umukobwa arabyemera.
Nyuma yo kugera i Nyaruguru ngo Ndimbati yamusabye ko yamuha Frw 100,000 ngo agume mu cyaro burundu, undi arabyanga ahubwo agaruka i Kigali aho yongeye gukora akazi ko mu rugo gusa kakaza kumunanira.
Bijyanye n’uko Kabahizi yari yaratewe inda afite imyka 17, Ndimbati yashatse kumuhinduriza ibyangombwa izaho yanditseho 2022 ko kugira ngo bigaragare ko afite imyaka y’ubukure. Igihe cyarageze uyu mukobwa abyara impanga z’abakobwa.
Mu kwandikisha abana umugore wari mu buyobozi bw’Ibanze ngo yamusabye ko atabandikaho Ndimbati, aza kubyemera amubwira ko ashyiraho ko Se w’Abana ari Kwizera Jean Claude gusa nimero ya telefone bwo yandikaho iza Ndimbati.
Nyuma Ndimbati ngo yaje kumujyana kuba ku Ruyenzi amwishyurira inzu ndetse akajya anamuha amafaranga yo guhaha, ariko aza kugabanya kumufasha ahubwo akajya ahora amusaba ko abana yabamuha undi akabyanga.
Kabahizi avuga ko nyuma yaje guhamagara umurongo wa 116 asaba ubufasha, Ndimbati ahamagawe yemera ko abana ari abe abayobozi bamusaba ko akora inshingano ze. Ibi byarakozwe aramufasha ariko abikora ukwezi kumwe ubundi akajya ahora amusaba ko amuha abana be.
Nyuma ngo Ndimbati yanaje kumusaba ko yazana abana bakamusura ndetse amwemerera kumuha Frw 500,000, undi arabyemera abamushyira iwe muri Norvège ho mu murenge wa Kigali.
Ngo yaragageze ahasanga umugore wa Ndimbati gusa undi adahari, araharara bucyeye abana arahabasiga gusa amafaranga yari yamwemereye ntiyayamuha ahubwo amushakira akazi mu kabari.
Nyuma yaje kujya ashaka kujya gusura abana baramwemerera, hashize iminsi umugore wa Ndimbati amubwira ko abana bagiye kubajyana mu Cyaro kubarererayo, ibyo yaje kwanga agahitamo kubasubirana.
Ndimbati yemereye ISIMBI TV ko abana ari abe ndetse na nyina akaba amwemera, gusa abeshyuza ibyo Kabagema amushinja byo kumutererana. Ndimbati yavuze ko ari we utunze uriya mugore ndetse akaba anamukodeshereza aho aba ariko akarenga akamujugunyira abana.
Ndimbati yakomeje avuga ko afite ibimenyetso bifatika byinshi byerekana ko Fridaus Kabahizi afite misiyo yo kumusebya ndetse ko kwemera niba abana ari abe bizemezwa n’Urukiko kuko ngo “Hari nabandi namenye yitirira abo bana”.