Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri filime nyarwanda nka Ndimbati, yatangaje ko ababajwe n’uburyo abana yemera ko yabyaranye n’umugore witwa Kabahizi Fridaus barimo gucuruzwa mu itangazamakuru.
Ndimbati ufungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge yabitangarije umunyamakuru Yago mu kiganiro bagiranye ubwo yari yamusuye. Uyu mufungwa ukurikiranyweho gusindisha no gusambanya Kabahizi ubwo yari umwana, yasobanuye byinshi ku buryo abayeho muri gereza n’ibyamubayeho mbere y’uko afungwa.
Mbere y’uko afungwa, Kabahizi yari yagiriye ikiganiro kuri Isimbi TV, asobanura ko Ndimbati yamuteye inda, abyara abana babiri, ariko umugabo arabatererana, ntiyabitaho. Ariko uyu mukinnyi we yemeza ko yabitagaho, ko ndetse aba bana babaga iwe mu rugo.
Agaruka kuri aba bana b’abakobwa, Ndimbati yabwiye umunyamakuru ko ababajwe n’uko bakomeje gucuruzwa mu binyamakuru by’umwihariko ibyo kuri YouTube biba bigambiriye kungukira mu mubare munini w’abareba ibiganiro byabyo.
Yagize ati: “Ntacyo abana bari babaye. Gusa ikimbabaza Yago, aha ngaha njya nsubiza inyuma ngatekerezaho ni uburyo abana banjye barimo gucuruzwa. Mu itangazamakuru, umunyamakuru wese ushatse akagenda, akajya kubacuruza ku maYouTube (yahise yimyoza). Birambabaza iyo mbonye abanyamakuru mwirukanka mukajya gushaka abana banjye, gukora inkuru kugira ngo abantu bunguke. Birambabaza cyane.”
Ndimbati yasobanuye ko ubwo aba bana bazaba barakuze, mu gihe bazaba ari abayobozi se, bishobora kuzabahungabanya mu gihe bazajya babona ibiganiro biberekeyeho byatambutse mu binyamakuru, by’umwihariko imiyoboro ya YouTube.
Kuri we, ikibazo si uko inkuru yasohotse, ahubwo ngo ikibazo ni uburyo yasohotsemo. Ndimbati yatawe muri yombi tariki ya 10 Werurwe 2022. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 28 Mata rwashimangiye icyemezo cy’urw’ibanze cy’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.