Uwihoreye Jean Bosco benshi bazi nka Ndimbati, agiye kongera kugezwa imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho agiye kuburana mu mizi ku byaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana no kumusambanya akanamutera inda.
Amakuru ahari ni uko Ndimbati azasubira imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 13 Nzeri 2022, ubwo urubanza rwe ruzaba ruburanishwa mu mizi. Rugiye kuburanishwa nyuma y’uko ku wa 28 Mata 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Ndimbati wasabaga ko akurikiranwa adafunzwe, buteshejwe agaciro.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo no mu bujurire mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ikibazo cyabaye ingutu ni amatariki y’amavuko y’uyu mukobwa, agaragaza ko yari atarageza umyaka y’ubukure.
Uko iburanisha rya mbere ryari ryagenze
Mu ibarunisha ryabaye 25 Mata 2022 Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ko bukurikiranye Ndimbati ku cyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure, yarangiza akamusambanya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yasambanyijwe mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2019, nyuma yo gusindishwa na Ndimbati wamuhaye Amarula.
Ikindi Umushinjacyaha yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye ni ifishi y’inkingo uyu mukobwa yafashe akiri umwana zigaragaza ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, bityo ko igihe bahuriye yari atarageza ku myaka y’ubukure.
Ndimbati wamenyekanye muri sinema nyarwanda yagaragarije Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’ibyemezo by’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, rwanzuye kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Yagaragarije urukiko ko atishimiye uko Urukiko rw’Ibanze rwirengagije impungenge yagaragaje rukamukatira gufungwa iminsi 30.
Ndimbati yongeye kugaragaza ko ibyamubayeho ari akagambane. Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva umukobwa abatwite kugeza bavutse. Yerekana ko n’igihe yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.
Ndimbati yongeyeho ko ubwo uyu mukobwa yari atwite, yifuje gukuramo inda arabyanga ndetse amwizeza kumufasha.
Uyu mugabo yavuze ko ibyamubayeho ari akagambane, agaragariza Urukiko ukuntu umukobwa yabanje kumusaba miliyoni 5 Frw, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 Frw ndetse no kumushakira umukozi wize kwita ku bana.
Ibyo we yahamije ko atari gushobora ndetse anabimenyesha umubyeyi w’umwana.
Ndimbati avuga ko atumva ukuntu icyitwa ifishi ishingirwaho n’Ubushinjacyaha bukavuga ko ari yo igaragaza igihe uyu mukobwa yavukiye iriho Intara, Akarere, Umurenge n’Akagari nyamara mu 2002 ubwo yavukaga bitarabagaho.
Ikindi Ndimbati yagaragarije Urukiko ni uko ifishi yo kwa muganga igaragaza ko ubwo uyu mukobwa yari amaze kubyara abana be yabandikishije ku wundi mugabo witwa Kwizera Jean Claude.
Ndimbati yagaragaje kandi ko ku ifishi yo kwa muganga uyu mukobwa yakoresheje amaze kubyara, amazina y’abana ariho atandukanye n’ayo yatanze ubwo yatangaga ikirego.
Nubwo yemeye gufasha aba bana, Ndimbati yabwiye Urukiko ko akimara kubona iyi fishi yo kwa muganga yatangiye kwibaza ikiyihishe inyuma. Ndimbati avuga ko yaryamanye n’uyu mukobwa ku wa 2 Mutarama 2020 mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko baryamanye ku wa 24-25 Ukuboza 2019.
Ikindi Ndimbati n’abamwunganira bagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ni ukuntu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije abari bemeye kumwishingira, rukemeza ko aburana afunzwe.
Ndimbati agiye kuburana mu mizi mu gihe hamaze iminsi hakwirakwira amakuru avuga ko umugore babyaranye ari gutakamba asaba ko yafungurwa kuko ngo nta bushobozi afite bwo kurera abana wenyine.