Umugore wa nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Theogene, Uwanyana Assia yatangaje agahinda yatewe n’urupfu rw’umugabo we ndetse ko na nubu impeta bambikanye yabuze imbaraga zo kuyikuramo.
Ibi yabitangaje ku kiganiro yagiranye na Isimbi TV aho yari amaze gufasha abana n’ababyeyi batagira ibyo kurya aho banajyanye i Rusororo gushyira indabo ku mva ya Pastor Theogene.
Muri iki kiganiro uyu mugore wumvikanaga yita umugabo we sheri yatangaje ko atazareka kumwita ko, kuko nanubu akiri umugabo we nubwo yamaze kuva mu buzima. Yavuze urugendo rutoroshye urugo rwabo rwanyuzemo dore ko yavuze ko yigeze kumara imyaka igera ku icumi nta gitenge gishya yigeze agura.
Avuga ko Pasitor Theogene muri ubwo bukene babayemo atigeze ahwema kujya agenda ariko akazana abana mu rugo akuye ku muhanda. Yavuze ko muri ubwo bukene bwose babayemo urukundo rwabo bose ntabwo rwigeze rugabanuka ko ahubwo bakomeje gukundana kakahava.
Yanakomoje ku modoka yabatwaye ubwo bari bakoze ubukwe maze ikabapfira kubera uburyo yari ishaje maze bagasohoka bose bakayisunika.
Abajijwe impamvu acyambaye impeta Assia yagize ati: “Impeta ntabwo nahita nyikuramo muri ubu buzima sinzi aho buri kunyerekeza ariko kuri ubu sinahita nyikuramo ndumva nakomeza kuba nyambaye Bitwaye iki se?”
Abajijwe ku kuba akimwita sheri, yagize ati: “Twabanye mu buzima bwiza, ni umugabo waharaniye umunezero wanjye narasonzaga akabimenya mbere yuko mbimubwira narababaraga akabimenya mbere yuko mbimubwira, nubwo yagiye ni umutware twabanye neza yari umugabo mwiza imbere n’inyuma ubu rero nta cyambuza gukomeza kumwita Sheri”
Mu rukerera rwo kuwa 23 Kamena 2023 ni bwo Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda inkuru yababaje benshi dore uku uyu mu Pasiteri yari afite uburyo bwihariye bwo kubwiriza ijambo ry’Imana.
REBA IKIGANIRO CYOSE HANO HASI