Urukiko mpanabyaha rw’i Paris mu Bufaransa rwagize umwere umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, Natacha Polony rwari rukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Imvano y’ikurikiranywa ry’uyu munyamakuru ni amagambo yigeze gutangariza kuri televiziyo France Inter tariki ya 18 Werurwe 2018. Icyo gihe yavuze ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, bitashobokaga gutandukanya ababi n’abeza.
Mu iburanisha riheruka tariki ya 1 n’iya 2 Werurwe 2022, Natacha yavuze ko mu magambo ye, atigeze ahakana cyangwa ngo apfobye jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yemeza ko yavugaga ku byaha ngo byakozwe na FPR mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside.
Uru rukiko rwafashe umwanzuro kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022, rwasobanuye ko rwabuze mu magambo ya Natacha uguhakana kubaho kwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa gahunda z’ikinyamakuru Marianne cya Natacha, nyuma y’uyu mwanzuro, yatangarije AFP ko usobanuye ko abanyamakuru n’abashakashatsi bagomba gukora akazi kabo, bakavuga uko babona ibyabaye, bakagera ku ndiba, badafite ubwoba bwo gukurikiranwa.
Naho Natacha mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter nyuma y’uyu mwanzuro, yagaragaje ko yishimiye kuba urukiko rwamugize umwere. Abona ari intsinzi ku banyamakuru ndetse n’abashakashatsi.
Yagize ati: “Nagizwe umwere n’urugereko rwa 17 rw’urukiko mpanabyaha rwa Paris. Ni inkuru nziza ku banyamakuru n’abashakashatsi. Ubutabera bwabonetse uyu munsi, ni umwanzuro w’intangarugero.”