Ikigo mpuzamahanga cy’abanyamerika gishinzwe iby’isanzure NASA cyatangajeko cyamaze kohereza mu kirere icyogajuru cyitwa DART(Double Asteroid Redirection Test) mu isanzure aho bavuga ko kizagabanya umuvuduko w’ikibuye kinini kiri gusatira isi dutuye.
Iki cyogajuru benshi batizeye neza ko kizakiza isi ko ahubwo gishobora no kuyikubaganya ugasanga gitumye ahubwo icyo kibuye cyongera umuvuduko dore ko ari ukukigerageza. NASA yohereje iki cyogajuru ku wa 23 Ugushyingo 2021 saa Yine n’iminota 21 z’ijoro ku isaha y’aho cyahagurukiye muri Leta ya California ahitwa Vandenberg Space Force Base.
Iki kibuye kitwa Dimorphos gifite metero 160 z’ubugari, kikaba ari kimwe mu bizengurutse ikibuye kinini cyitwa Didymos gifite metero 762 mu bugari, byose bikaba bizenguruka izuba, nk’uko Isi n’indi migabane birizenguruka.
Nubwo DART yoherejwe ku wa Gatatu, akazi kayo nyir’izina izagakora muri Nzeri 2022, aho biteganyijwe ko izasekurana n’iki kibuye iri ku muvuduko wa kilometero 24.140 ku isaha. Icyo gihe Dimorphos izaba iri muri kilometero miliyoni 11 uvuye ku Isi.
Iki cyogajuru cya DART gifite camera yitwa DARCO ifite ikoranabuhanga rizagifasha kumenya ikibuye cya Dimorphos kugira ngo kibone uko ikigonga ndetse n’indi yiswe LICIACube yakozwe n’ikigo gishinzwe iby’isanzure cyo mu Butaliyani, izafata amashusho igihe bizaba bigongana.
Nka camera izafata amashusho ntabwo izaba iri mu cyogajuru ahubwo mu gihe kizaba kiri hafi kugonga Dimorphos izahita iva ku cyogajuru ijye aho yitegeye neza igikorwa ku buryo habura iminota itatu ngo bigongane izegera neza aho iki kibuye kiri ifate buri kimwe kiri kuhabera, ari nako abari ku Isi babibona.
Dimorphos nimara kugongana n’iki cyogajuru biteganyijwe ko bizagabanya umuvuduko yagenderagaho ku kigero cya 1%, aho ku masaha 11 n’iminota 55 yamaraga izenguruka Didymos hazavaho amasegonda 73.
Umwe mu bagize itsinda rigenzura iki cyogajuru, Andy Cheng, yavuze ko ibyo bateguye nibiramuka bigenze neza, bizabafasha kumenya igikenewe nyir’izina kugira ngo ibi bibuye byegereye Isi byegezwe hirya.
Kugeza ubu nta kibuye kiragaragaza ibimenyetso byo kuzagonga Isi mu myaka ijana iri imbere, ariko hari ibyavumbuwe ibihumbi 10 byegereye Isi ndetse abashakashatsi batekereza ko hari ibindi ibihumbi 15 biri hafi y’Isi bitaravumburwa.