Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo aho yamenyekanye nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga yahishuye byinshi ku musore amaze iminsi agaragaje nk’uwigaruriye umutima we, anakomoza ku bukwe bwabo ndetse n’ibyo yamukundiye.
Mu minsi ishize Shaddyboo yaratunguranye agaragaza ko asigaye afite umukunzi mushya akaba umusore w’Umunyarwanda utuye muri Kenya, Manzi Jeannot.
Mu kiganiro na Igihe, Shaddyboo yakomoje ku mukunzi we ahamya ko bari bamaze imyaka itandatu ari inshuti mbere y’uko bafata icyemezo cyo gutangira urugendo rw’urukundo.
Ati “Njye nababwiye ko ngira urukundo, narakundanye ni uko ntashakaga ko bijya hanze. Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye. Nyuma rero yaje gufata icyemezo ambwira ko ankunda, kuko twari tuziranye cyane rero byaranyoroheye.”
Shaddyboo yavuze ko kimwe mu bintu yakundiye Manzi, harimo kuba ari umusore utagira ingeso yo kubeshya.
Ati “Ndashaka ko amenya ko mukunda, kandi yarakoze kuza mu buzima bwanjye kuko ampa ibyishimo.”
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016. Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze.