Pasiteri mu itorero ry’abangilikani Paruwasi ya Remera yongeye gushimangira ubugira kabiri avuga ko atazihanganira abakobwa baherekeza abageni bambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga yabo ndetse avuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara ibyo ashatse ariko na we ntazinjira iwe.
Ibi Pastor Rutayisire yabitangarije Radio Rwanda ubwo yabazwaga ku byo yari yarigeze gutangaza ko https://byoseonline.rw/pasiteri-rutayisire-yamaganye-imyambarire-yabakobwa-baherekeza-abageni-abaca-no-mu-rusengero/ avuga ko atazihanganira kubona abakobwa bambaye imyenda y’urukozasoni mu rusengero ko abazabikora bazahera hanze.
Rev.Pasiteri Antoine Rutayisire, iyo myambarire y’abo bakobwa yayigereranije na filime z’urukozasoni zibera murusengero kandi ari ahantu abantu baza baje gukizwa no kwaka imbabazi ku byaha umuntu aba yakoze ariko hakazamo abantu bambaye ubusa barangaza abandi.
Aganira na Radio y’Igihugu, Pastor Antoine Rutayisire yashimangiye ko ibyo yavuze yari akomeje avuga ko atazihanganira abaza mu rusengero baherekeje abageni baiyambitse ubusa, avuga ko aba bakobwa baza bambaye amajipo maremare ariko mu byukuri asatuye kugeza hejuru y’ivi aho avuga ko “Birutwa nuko baza bambaye amakabutura kuko n’ubundi ntaho bitaniye n’ibyo baba bambaye”
Yavuze ko atamenye uko amashusho ye yagiye hanze ariko avuga ko nta gitangaje kirimo kuko ibyo yavuze yari akomeje ndetse ko abazabikora bazahezwa hanze.
Ati:”Ibyo navuze nabisubiramo, nibaramuka baje bambaye gutyo nzabasubizayo kandi muzabimenya ku mbuga nkoranyambaga nkuko mwamenye n’ibindi, nzabaheza hanze mbabwire bategereze umugeni wabo nasohoka bamuherekeze batahe ariko batinjiye i wanjye, ndabizi umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashatse ariko nanjye mfite uburenganzira bwo kwinjiza uwo nshatse, azambare uko ashaka ariko ntazagere i wanjye”.
Pasiteri Rutayisire yavuze ko abakobwa bazajya baherekeza abitegura gushyingirwa, batazongera kwemererwa kwinjira mu rusengero mu gihe bafite amakanzu asatuye kurenza amavi.