Muyoboke Alex yatangaje ko adatinya Bruce Melodie, ko kuba ahora amushotora ku mbuga nkoranyambaga, undi akamwihorera ari amahitamo ye.
Muyoboke ubwo yari ageze i Kigali avuye muri Kenya aho yegukanye igihembo cy’umujyanama mwiza w’abahanzi muri EAC, yabajijwe impamvu akunze kwihorera Bruce Melodie wamushotoye kenshi.
Hari igihe Bruce Melodie yakunze kumvikana mu biganiro avuga ko Muyoboke ari umugabo w’uruhara n’inda.
Yasubije ati “Ntabwo angaburira si ndya iwe, Bruce Melodie, mutinyira iki? Tugiye no mu mitsi nta kintu yantwara, ndamutinya yankoraho iki?”.
Yakomeje agira ati “ Ikintu kibi ni uko namuhemukira kandi sinabikora sinteze no kubitekereza, sindanashwana na Bruce Melodie kuva nabaho, rero mubyumve nta kibazo mfitanye nawe!”
Muyoboke yasobanuye ko yifuriza iterambere Bruce Melodie dore ko igihe yari atandukanye n’inzu yafashaga abahanzi yitwa Super Level, Jado Kabanda yagishije inama Muyoboke Alex amubaza niba yamufasha.
Muyoboke ati “Si Bruce Melodie gusa nabereye umugisha, abahanzi benshi barimo Platini P n’abandi nagiye mbahuza n’abahanzi barimo Eddy Kenzo, Big Fizzo, n’abandi. Rero Jado Kabanda yaje angisha inama mubwira ko Bruce Melodie ari umuhanzi mwiza akwiriye kumubera umujyanama kandi byarakunze ubu Melodie ni umuhanzi ukora neza”.
Muyoboke Alex muri icyo kiganiro cyabereye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, yasabye abanyarwanda gushyigikira umuziki nyarwanda kuko abona mu myaka amaze hari intambwe wateye.
Ati “Urebye ukuntu umuziki wacu ukinwa muri Kenya, ba The Ben, Bruce Melodie, Israel Mbonyi n’abandi barakinwa hariya i Nairobi kimwe no muri Uganda, ubona ko hari intambwe ariko nanone hakenewe ubufatanye bwa buri wese.”
Muyoboke amaze imyaka irenga 18 afasha abahanzi. Yabaye Umujyanama wa The Ben, Tom Close, Dream Boyz, Davis D, Chris Hat, Social Mula, Charly & Nina na Marina.