Muyoboke Alex uri mu bajyanama b’abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, yahamagariye inzego zishinzwe kugenza ibyaha kwinjira mu kibazo cyo gusebanya gikomeje gufata indi ntera mu muziki w’u Rwanda.
Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yagarutseho mu kiganiro ‘Kulture Talk’ yagiranye na IGIHE, aho yasubizaga ku kibazo cy’abahanzi bakunze kugaragaza ko bibasirwa by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga ndetse amazina yabo akangizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bikabura gikurikirana.
Muri iki kiganiro, Muyoboke Alex yagize ati “Ariko n’inzego za Leta zishinzwe kurwanya ibyaha ntabwo zikwiye gutegereza gusa abaziregera, yego hari ababikora bifuza gutwika ariko njye udakunda kubeshyerwa cyangwa gutukwa ndaharenganira. Njya mbona Umuvugizi wa RIB ahora yihanangiriza abantu ariko njye ndambiwe ibintu byo kwihangiriza bihora bivugwa, nibashyire mu bikorwa. Hano muzajya kubona umuhanzi yiyahuye cyangwa yishe undi kubera ibintu biba ahangaha.”
Muyoboke yavuze ko abahanzi barambiwe abantu babaharabika inzego zikavuga ko zitegereza abaziregera, ati “Njye mbana nabo nirirwana nabo, niba umuntu ashobora guhimba ikintu runaka ngo yangize izina ryawe kandi ariryo rigutunze, akabikorera ku karubanda warangiza ugategereza ko nzaza kurega, ngashaka umunyamategeko ngo tujye mu nkiko, ntabwo aribyo, nibahaguruke bagire ibyo bakora.”
Muyoboke Alex yasabye inzego zishinzwe gukumira ibyaha guhaguruka zikarwanya abakora ibi byaha bidasabye ko ibyamamare bijya kurega.
Ati “Ibyamamare muri iyi minsi bikomeje kwibasirwa cyane kandi babayeho bababaye kuko babona ko aho bakuraga umugati bari kuhangiza […] igihe ni iki kugira ngo ababishinzwe bajye bavayo barebe wenda bagafatanya n’inzego z’abahanzi.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abahanzi, Niragire Marie France, wari muri iki kiganiro nawe yahamije ko hari igikwiye gukorwa ariko asaba abahanzi kugana uru rwego kugira ngo bagire ibyo babafasha.
Niragire yavuze ko mu gihe abahanzi baba bihurije hamwe buri wese afite aho abarizwa byakoroha kuba urwego rubareberera rwashyiraho n’umunyamategeko wajya akorana n’inzego zishinzwe kurwanya ibi byaha, byaba ngombwa uwabangamiye umunyamuryango wabo bakaba bahita bamukurikirana mu buryo bworoshye.