Ahishakiye Mutoni uherutse kugwa mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yashyiguwe mu cyubahiro kuri uyu Kabiri tariki 25 Kamena 2024.
Ahishakiye Mutoni yaguye mu muvundo w’abaturage bari bagiye kwakira Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi ubwo yari yaje kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero tariki 23 Kamena 2024.
Uzarerwanimana Issa, umuvandimwe wa Mutoni avuga ko urupfu rwa Mutoni rwatewe n’abantu barimo bashaka gusohoka, ndetse bamwe bagonze abapolisi bari kumuryango bashaka gutaha.
Agira ati “yari yishimye ariwe uduterera indirimbo, ubwo amasaha yo gutaha yari ageze, abantu bashatse gusohoka ari benshi mu kivunge, ubwo bari bageze kumuryango bahasanze abapolisi babasaba kugenda bitonze ariko kubera imbaraga zari inyuma barasunitse bamwe bagwa hasi barabakandagira, tuje kureba dusanga nawe yabigendeyemo.”
Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene, wa Komisiyo y’imiyoborere muri FPR, Senateri Marie Rose Mureshyankwano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano hamwe n’abandi bayobozi batandukanye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu baje kwifatanya n’umuryango wa Ahishakiye Mutoni mu kumuherekeza.
Sindikubwabo yatangaje ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi wababajwe n’urupfu rwa Ahishakiye Mutoni, avuga ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango we, yavuze kandi ko nubwo barimo baherekeza Mutoni hari undi muntu warimo uvurirwa mu bitaro bya Kanombe nawe witabye Imana.
Agira ati “Nubwo twaje guherekeza Mutoni, tubabajwe no kubabwira ko hari undi warimo avurirwa mu bitaro bya Kanombe witabye Imana, naho abandi barimo kwitabwaho.”
Abo mu muryango wa Mutoni bavuga ko Mutoni yavutse tariki 7 Ukwakira 2005, yashoboye kwiga amashuri abanza agenze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri ahagarika kwiga.