Mutesi Jolly ari guhatwa ibibazo nk’uri mu rukiko! Ameza y’ibibazo benshi bayerekeje kuri Mutesi Jolly kubera kuvuga ko ari gushaka ubutabera ku bakobwa kandi hari umukobwa wibwe imodoka yari yatsindiye mu irushanwa yateguye.
Nyuma y’itabwa muri yombi y’umunyamakuru Jean Paul, Mutesi Jolly hanze yasigaye atorohewe n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga.
Jolly yumvikana kenshi avuga ko aharanira ubutabera ku abakobwa barenganyijwe ndetse bahohotewe, gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga bazuye akaboze bagarura ikibazo k’imodoma yimwe Umunyana Shanitah wari watsindiye ikamba rya Miss East Africa ryari ryateguwe na Jolly ndetse na bagenzi be.
Uwitwa DC yagize ati:“Ese niba koko Mutesi Jolly ari Murugamba rwo gushakira UBUTABERA/Kuvuganira abana b’Abakobwa kandi ni Ukuri nange ndamushyigikiye! Ariko se nkibaza kuki adahera kuri Umunyana Shanitah watsindiye ikamba rya Miss EastAfrica yateguwe na Mutesi Jolly nabo bafatanije, ko yasiragijwe akimwa Imodoka n’Amafaranga yatsindiye ? Cg UBUTABERA buhabwa Uwahohotewe n’Umugabo gusa ? Mumpugure!”.