Umusore witwa Musinguzi Frank uherutse kubwira Perezida Paul Kagame ko yambuwe na Colonel (Rtd) Mabano Joseph hoteli ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 210, yatangaje ko yamaze kuyisubizwa.
Tariki ya 23 Kanama 2023, ubwo urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 hatangijwe ihuriro ‘Youth Connekt’, ni bwo Musinguzi yafashe ijambo, abwira Perezida Kagame ko yaguze hoteli ya Col. Mabano iherereye mu karere ka Kicukiro, ariko uyu musirikare yanga kuyimuha kandi yarakiriye amafaranga.
Musinguzi yagize ati: “Naguze ahantu hoteli ya miliyoni 210, iyo nguzanyo nyifata muri banki ariko umuntu nayiguzeho ni Retired Colonel Mabano Joseph, n’uyu munsi ni we ukiyibyaza umusaruro, ntabwo arayimpa kuva mu kwezi kwa Gatatu. Icyo kibazo barakizi abantu benshi, ku karere, muri Reserve [Force], inzego zose narazibwiye. Murakoze cyane, Imana iguhe umugisha.”
Perezida Kagame yasabye inzego bireba kugikurikirana byihuse. Ati: “Hanyuma icyo kibazo cyawe cy’umuntu ushobora kuba yaratwaye hoteli yawe, niba ari byo, ibyo bizakurikiranwa bishyirwe ku buryo, sinzi impamvu byagorana. Ibyo ngibyo mbishinze inzego ebyiri; hari abashobora gukurikirana inzego za gisirikare ariko hari n’abashinzwe ubutabera, amahoteli n’akarere. Meya, wabyumvise? Ukuri kumenyekane, ikibazo kive mu nzira.”
Uyu musore mu kiganiro yaraye agiranye n’umuyoboro Mama Urwagasabo kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, yavuze ko ubu hoteli ayifite.
Ati: “Ubu hoteli ndayifite, nta kibazo mfite. Uyu munsi transfer, ownership yakozwe, umutungo umaze kujya mu mazina yanjye. Twabyiriwemo kuva mu gitondo.”
Byavugwaga ko Musinguzi yaba atarishyuye Col. Mabano Frw miliyoni 40, bityo ko ari yo mpamvu yatumye atamuha hoteli. Gusa we yasobanuye ko yabanje kugirana n’uyu musirikare amasezerano y’uko azamwishyura miliyoni 250, gusa ubwo yajyaga gufata inguzanyo muri banki, imwemerera kumuha miliyoni 210.
Ngo kubera ko hoteli yari igiye gutezwa cyamunara, Musinguzi na Mabano bemeranyije ko bavugurura amasezerano, akamwishyura Frw miliyoni 210 yari abonetse, bifashisha Noteri, gusa ngo nyuma uyu musirikare yaje guhindura ibitekerezo, amubwira ko agomba kumuha miliyoni 40 ziri mu masezerano yateshejwe agaciro, bitaba ibyo agaheba.
Musinguzi yavuze ko Mabano yamubwiye ati: “Icyo nzi neza ni uko nutampa miliyoni 40, umutungo ntawo uzabona.” Uyu musore yakomeje avuga ati: “Ni bwo hajemo ibintu by’iterabwoba, njya kuri RIB, ndabibabwira, bamugira inama nyine ibyo by’iterabwoba bisa nk’aho birangiye.”
Uyu musore avuga ko yumvikanye na Mabano ko azamwongera andi Frw miliyoni 30, abifashijwemo n’umujyanama we mu by’amategeko, kandi ngo ibyo yamaze kubikora.
Inkuru dukesha Bwiza