Tariki ya 14 Mutarama 2022, nibwo inkuru yamenyekanye ko uwari Padiri muri Paruwasi ya Kizimyamuriro wari umaze amezi agera kuri atanu yiyeguriye Imana ko yanditse asezera uyu muhamagaro ndetse agaragaza Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Celestin Hakizimana ko yamutereranye mu bibazo by’uburwayi yahuye na byo.
Ubwo iyi nkuru yamenyekanaga, Musenyeri Hakizimana Célestin, yabwiye Igihe ko na we ari kumva ko uyu mupadiri yasezeye ariko avuga ko nyir’ubwite ariwe wabasha gusobanura impamvu zabimuteye.
Mu ibaruwa ndende yagiye hanze kuri iki Cyumweru yanditswe na Emmanuel Ingabire, agaragazamo impamvu zitandukanye zatumye asezera ziganjemo izo gutereranwa na diyosezi ye mu gihe yari ayikeneye.
Iyi baruwa yanditswe ku wa 11 Mutarama 2022, ikandikirwa Musenyeri Hakizimana, igira iti: “Nyir’icyubahiro Musenyeri, ndi Umupadiri wa Diyosezi yanyu kuva tariki 21 Kanama 2021, kandi nabaye mu bihe bitanyoroheye kuva muri Mutarama 2021, aho nari nkeneye ubufasha mu bijyanye n’amarangamutima ndetse n’ubufasha bw’uburyo bw’amafaranga buturutse kuri Musenyeri wanjye na diyosezi yanjye.”
Muri iyi baruwa uyu Mupadiri yanditse asa nk’usezera yakomeje avuga ko ikibazo cy’ubuzima yari afite yakimenyesheje abo cyarebaga bose.
Ati “Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’amezi 18 ntangiye umuhamagaro w’Ubupadiri na nyuma y’amezi 12 ndi mu kibazo kinkomereye cy’ubuzima, aho nababaye bikomeye mu bijyanye n’umubiri, mu mutwe ndetse n’amarangamutima, ibintu naganirije inshuti zanjye, abavandimwe b’abapadiri, wowe nka Musenyeri wanjye ndetse n’abandi Basenyeri banagiye baguhamagara inshuro nyinshi kugira ngo muganire ku kibazo cy’ubuzima bwanjye n’icyo ugitekerezaho.”
Yakomeje agira ati “Nyir’icyubahiro Musenyeri ntabwo ari ibanga ko imyitwarire yawe mu kibazo cy’ubuzima bwanjye nka Musenyeri wanjye yambabaje ndetse iranankomeretsa.”
Muri iyi baruwa uyu mupadiri akomeza agaragaza ko yari afite ibimenyetso byinshi bishobora gushyigikira ikibazo cye ko ariko bitegeze bihabwa agaciro.
Yavuze ko yahisemo gusezera ku Bupadiri kuko atabukora igihe adafite ubuzima buzira umuze.
Ati “Nubwo ntashobora gutandukanya ubuzima bw’Ubupadiri n’ubuzima bwanjye bwite, nubwo byose bisa n’ibyanywanye, nashobora kuba umupadiri igihe ndiho gusa. Ku bw’ibyo ububabare mfite haba mu buryo bw’umubiri n’imitekerereze, ndetse no kubura ubufasha bw’ibijyanye n’imitekerereze ndetse n’ubw’amafaranga buturutse kuri diyosezi na musenyeri wanjye, ntibyankomerekeje roho gusa, ahubwo byangije n’umuhamagaro wanjye. Ku bw’ibyo ubuzima bwanjye ni ingenzi no kugira ngo umuhamagaro wanjye utange umusaruro.”
Yakomeje avuga ko uyu mwanzuro yawufashe nyuma “y’uko Musenyeri amwimye uruhushya rwo kujya mu bitaro kandi yari azi neza uburyo indwara ye ikomeye kandi akaba yarabonaga ibimenyetso by’uko ishobora kuvamo paralysie.”
Yavuze ko ubwo yasabaga Musenyeri Hakizimana uruhushya rwo kwivuza, undi yamusubije amubwira ko “iyo aza kumenya ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo afite atari gutuma aba Padiri”. Yakomeje avuga ko yangiwe kujya kwa muganga ndetse n’igihe Musenyeri yari amaze kubibona ko atabasha kugenda kugeza ubwo yisunga imbago.
Ingabire yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyo gusezera “nyuma y’uko Musenyeri ategetse ko atazabona ubufasha na bumwe bujyanye n’amafaranga yo kwivuza, mu gihe aribwo bufasha bw’ibanze diyosezi yagakwiye guha abapadiri barwaye.
Yavuze ko yakomeje kurwara kugeza aho amara amezi ane ari mu ndembe ariko akomeza kwimwa ubufasha na diyosezi ye. Ingabire Emmanuel yakomeje avuga ko hari padiri witwa Lambert Ulinzwenimana wafatanyije na Musenyeri Hakizimana mu gutanga ubuhamya butari bwo ku burwayi bwe, kugira ngo amafaranga 9000$ “yari yemerewe n’inshuti ye Andrew Lukas ngo azayaguremo imodoka yo kugendamo aho gukoresha moto, mu rwego rwo kwirinda umugongo, bayijyanire.”
Muri iyi baruwa yanditse mu rurimi rw’Icyongereza uyu mugabo akomeza avuga ko mu bindi byamukomerekeje harimo kubwirwa na Musenyeri ko Diyosezi ye itamukeneye kuko afite uburwayi bw’umugongo bwabaye icyorezo, gukwirakwiza ibinyoma byatumye ahinduka urwenya n’icyigisho mu Iseminari ya Nyakibanda.
Ibi byose ngo byatumye agira uburwayi bwo mu mutwe, igifu, umutwe udakira n’umuvuduko w’amaraso. Ubwo iyi nkuru yakorwaga ntabwo Musenyeri Hakizimana yabonetse ku murongo wa telefoni kugira ngo atubwire ukuri kw’ibikubiye muri iyi baruwa.