Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yafatiwe mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, ahagana saa munani mu ijoro rishyira itariki ya 01 Ugushyingo 2024.
Amakuru avuga ko uyu musore na bagenzi be bavugirijwe induru ubwo bari binjiye mu gipangu cy’uwitwa Munyaneza Eugene bagamije kumucucura.
Uwo Munyaneza yatabawe n’irondo ry’umwuga, hafatwa uwitwa Sabato Mugisha bagenzi be bafumyamo bariruka.
Uwafashwe yerekanye inzira abo bari kumwe banyuze maze irondo ritangira akazi ko gushakisha izo nsoresore zirara zimena inzu z’abaturage.
Baje guhura n’uwari wambaye imyambaro y’abagore muri icyo gicuku, bigira inama yo kumuvugisha, niko gusanga ari Kabayiza wari wiyoberanyije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, Ally Niyoyita, yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko yahise yemera ko ari muri iryo tsinda ry’abajura.
Ati “Yahise yambara kora arenzaho kariya gakanzu, ku buryo twabanje kumunyuraho, ariko nyuma twibaza uwo mugore uri kugenda saa munani z’ijoro kandi mu cyerekezo bari bamaze kwibiramo, nibwo twamufashe atwemerera ko nawe ari mu bajura baje kwiba uwo muturage.”
Kabayiza Jean Bosco na mugenzi we bahise bagezwa kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho bafungiye kugeza ubu.
Ni mu gihe abandi bakekwaho ubujura bari kumwe bakomeje gushakishwa.
Inzego zitandukanye ntizihwema kugira inama abakomeje gucura imigambi y’ubujura, ko bitazabahira kuko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi ziri maso, ko uzagerageza kwiha iby’abandi hari amategeko amuhana.