Umugore witwa Mukamana Florence w’Imyaka 30 wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, yaburiwe irengero nyuma y’uko bitahuwe ko yaziritse umwana we amaboko akoresheje imigozi ibiri (yamushyize ku kandoyi) umuziza ko yamwibye amafaranga atatangaje umubare.
Ahagana saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2022, nibwo amakuru y’uko uyu mwana w‘imyaka icyenda y’amavuko wari ukikingiranywe mu nzu aziritse yamenyekanye nyuma y’uko umuturage witambukiraga ahanyuze akumva ari kurira cyane.
Uyu muturage acyumva urusaku rw’uyu mwana yahise amutabara aramubohora, gusa nyina amenye amakuru ko ari gushakishwa n’ubuyobozi ahita aburirwa irengero. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, yabwiye Igihe ko uyu mugore yari yaratandukanye n’umugabo we wakoraga umwuga w’ubukanishi kubera amakimbirane bahoraga bagirana.
Yongeyeho ko umugabo w’uyu mugore yahoraga amurega ku buyobozi ko ari umusinzi ndetse ahora ataha mu ijoro, ubuyobozi bufata icyemezo cyo kubatandukanya kugira ngo batazicana.
Yagize ati “Uriya mwana avuga ko nyina yamuziritse ngo kuko yari yamwibye amafaranga ariko ntabwo umubare uzwi, ubusanzwe uwo mugore yatandukanye n’umugabo kubera n’ubundi amakimbirane bari basanzwe bafitanye. Umugabo yamuregaga ko ari umusinzi ndetse yatahaga bwije biba ngombwa ko umugabo tumutegeka ko ajya gukodesha atanga umutekano mu rugo ngo atazicana n’umugore we.”
Yongeyeho ko uyu mugabo bakimutanya n’umugore we akajya gushaka indi nzu yabwiye ubuyobozi ko azi neza ko atazashobora kurera umwana we kubera ubusinzi. Yavuze ko ubu uyu mwana ari kumwe na se ndetse inzego z’umutekano n’ubuyobozi batangiye igikorwa cyo gushakisha uwo mugore.