Mu murenge wa Muko, akagari ka Songa mu mudugudu wa Butare, haravugwa urupfu rutunguranye kandi ruteye urujijo rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 witwa Uwitijije Grâce, wasanzwe amanitse ku kimanga mu mugozi waruziritse ku gishitsi cy’ipera.
Bivugwa ko akigaragara yapfuye, yabonywe ku wa Kane, tariki ya 22 Kamena 2023 mu gitondo kare nka saa kumi n’ebyiri, biba ngombwa ko hitabazwa inzego z’ibanze, Polisi ndetse n’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.
Ntibyatinze kuko umurambo wahise ijyanwa i Kigali mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ubwo twageraga muri uyu mudugudu wa Butare, twaganiriye n’abaturage batandukanye barimo na nyirakuru wa nyakwigendera witwa Ayinkamiye Caritas babanaga umunsi ku w’undi.
N’agahinda kenshi, Ayinkamiye yagize ati: “Yavuye hano kuwa kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023 saa moya za nimugoroba, atiruye agapaniye k’umuturanyi twari twatijwe ariko ntiyagaruka ariko sinabyitaho ngira ngo araza gutaha ndaryama, buracya ku wa Gatatu sinamubona ahubwo tumubona kuwa Kane mu gitondo yapfuye.”
Ayinkamiye yakomeje agira ati: “Ni agahinda gusa ku bw’umwana wanjye apfa, ntihagire umenya imipfire ye kuko nzi neza ko adashobora kwiyahura kuko imyaka 16 nari maranye na we ndamuzi ntiyabikora, ahubwo ubuyobozi bwakurikirana neza, bukamenya uwanyiciye umwana, agahanwa by’intangarugero.”
Na Bwiza dukesha iyi nkuru yaganiriye na nyirarume wa nyakwigendera witwa Niyizandengera Théoneste, avuga ko na we yahamagawe n’abaturanyi bamubwira ngo mwishywa we Grâce yapfuye kandi yishyize mu mugozi. Gusa we, ntiyemeranya n’abavuga ko yiyahuye ahubwo avuga ko ashobora kuba yishwe.
Yagize ati: “Njyewe nabyutse mu gitondo bantabaje ko mwishywa wanjye yapfuye, nkigera aho yari amanitse mu mugozi mu kimanga, nsanga bisa nk’aho yaba atiyishe kuko uwiyahuye agaragaza ibimenyetso byinshi birimo kwinera, kwisobaho, guhoboba ibimyira, kuzana urufuzi cyangwa akirya inzara ariko kuri mwishywa wanjye Uwikijije Grâce, ibyo byose ntabyamubayeho ndetse byagaragaraga ko nta n’imbeho cyangwa urume rwari rumuriho cyangwa ngo atohe kandi imvura yari yaraye iguye.
Ahubwo hari SIM Card yakoreshaga, bityo iramutse ibonetse, n’iyo yatanga amakuru yose ajyanye n’urupfu rwe. Ni na yo mpamvu twasabaga abashinzwe iperereza, bagacukumbura bakamenya neza umuntu waba yaragize urugare nu rupfu rwa Grâce kugira ngo na we abe yabihanirwa bikomeye kuko twe nk’umuryango ndetse n’abaturanyi byatubabaje cyane.”
Ni mu gihe undi utashatse ko tuvuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano we ygize ati: “Yari umwana mwiza mu mudugudu, nta muntu n’umwe utamuzi ahubwo twese twatunguwe no kumva bavuga ngo yiyahuye!! Ariko wareba uko yari amanitse ku kimanga, ukabona nta kuntu yahiyahurira kandi ntiyakwiyahura kuko nta bibazo yari afitanye na nyirakuru!! Ahubwo mu bigaragara byo Uwitijije Grâce ashobora kuba yishwe nk’uko babivuga ngo yari atwite, harebwa uwitwa Muhire Gervais [uwo bakungikaga ] kuko bajyanaga kirya no hino nko mu mujyi wa Musanze, akamusambanya ndetse n’umugore wa Muhire witwa Maman Mireille abifiteho amakuru ko umugabo we yasambanyaga uwo mwana.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Busengimana Janvier, yabwiye BWIZA ko batabajwe bagatabara koko ariko bagasanga uwo mwana w’umukobwa amanitse mu mugozi koko kandi ko inzego zibishinzwe zikomeje iperereza.
Yagize ati: “Twaratabajwe koko, tuhageze dusanga koko uwo mwana ari mu mugozi yapfuye, umurambo ujyanwa gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe kandi n’iperereza rikaba rikomeje.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru nibwo hashyingurwaga umurambo wa Uwitijije Grâce iwabo mu mudugudu wa Butare ariko iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hamenyekane uwari we wese waba yaragize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana w’umukobwa.