Umwana witwa Niyomugabo Remy w’imyaka 11 wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yiganye imwe muri filime z’umunyarwenya ‘Mitsutsu’ akina yiyahura, nawe yimanika mu mugozi bimuviramo gupfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kaniga mu Kagari ka Kagahu mu Murenge wa Kinigi kuwa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023.
Abana bagenzi be bamubonye bavuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk’unyerera ahita ashiramo umwuka.
Mushiki w’uyu mwana w’umuhungu yagize ati “Yari ari kwigana filime ya Mitsitsu maze amanika umukandara hariya amaze kuwumanika mpita njya guhamagara mama nsanga byarangiye.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kagahu, nawe yemereye Igihe ko urupfu rw’uyu mwana rwatewe no kwigana filime ya Mitsutsu.
Ati “Ni byo yarapfuye ngo yari ari kwigana filime y’urwenya, arapfa nta n’ubwo yarebaga filime ahubwo ashobora kuba yarayiboneye kuri telefone.”
Uyu mwana w’umuhungu yavukanaga n’abandi babiri ndetse ndetse akaba impfura.