Mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, kuri ubu umuturage ugaragaye mu ruhame cyangwa mu kabari afite inkoni cyangwa umuhoro, arabihanirwa ndetse n’akabari asanzwemo cyangwa bigaragayemo kagacibwa amande.
Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwafashe, nyuma y’aho bigaragaye ko urugomo rukorwa n’abagendana inkoni cyangwa imihoro, rukomeje gufata indi ntera bigateza umutekano mucye.
Mu itangazo ryiriwe ricaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, riheruka gushyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze, rimenyesha abaturage b’uyu Murenge n’abandi bawugana, ko nta wemerewe kugendana inkoni, cyangwa kwitwaza umuhoro kuko uzajya afatwa azajya abihanirwa.
Rikomeza rivuga ko ibi bireba na ba nyiri utubari, aho basabwa kutemerera umukiriya wese ubagana, kwinjirana inkoni cyangwa umuhoro mu kabari, kuko aho bizajya bigaragara, nyirako azajya ahita acibwa amande y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, mu gihe hafatiwe inkoni imwe, n’amande y’amafaranga ibihumbi 10 ku kabari gasanzwemo umuhoro.
Urugomo rukorerwa mu tubari hirya no hino muri uyu Murenge, bigaragara ko rugenda rufata indi ntera, ngo ruri mu byatumye ubuyobozi bufata iki cyemezo nk’uko byemejwe na Tuyisenge Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze.
Yagize ati “Hashize iminsi hagaragara urugomo rukorwa n’abitwaza inkoni cyangwa imihoro, banywera inzoga mu tubari bamara gusinda wenda hari nk’umuntu runaka ufitanye ikibazo na mugenzi we, wa muhoro cyangwa inkoni yitwaje, akayifashisha mu gukora urugomo, bikabyara ingaruka zirimo no gukomeretsanya byavamo n’urupfu.”
Akomeza avuga ko:“Twafashe icyemezo cyo kubuza abantu kujya mu tubari mu gihe babyitwaje, nk’uburyo bwo guca intege iyo myitwarire idahwitse, bigaragara ko yari imaze gufata indi ntera; bityo n’umuturage wajyaga mu kabari agiye kwinyerwa agacupa ke yikandagira cyangwa afite ubwoba, abe yizeye umutekano we”.
Gitifu yifashishije ingero za vuba z’aho byagiye bigaragara, mu minsi ishize aho umugabo yatonganye na mugenzi we bari mu kabari, umwe aziza undi ko atamuguriye icupa ry’inzoga, mu kugerageza kumutema, aramucika ariruka, atema undi muntu mu bandi bari muri ako kabari, amukomeretsa bikomeye ariko ntiyapfa.
Usibye n’ibi, ngo hari n’urundi rugomo byagiye bigaragara kenshi ko rukomeje gukorerwa mu tubari, rugizwemo uruhare n’abitwaza inkoni n’imihoro baba banyweye basinze.
Icyakora ngo iri tangazo ntirireba uwakwitwaza inkoni cyangwa umuhoro agiye mu yindi mirimo isanzwe nk’iy’ubuhinzi cyangwa ubworozi ndetse n’abazitwaza bafite intege nke, kubera uburwayi cyangwa izabukuru.