Umukandida wigenga wakoreraga ibizimini bya leta kuri Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yafatanwe telefoni mu cyumba cy’ibizamini ari kureba ibibazo n’ibisubizo by’ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye mu Isomo ry’Ubukungu (Economics).
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.
Ati ‘‘Uriya munyeshuri yafashwe koko yashyikirijwe RIB, ubwo ibindi RIB irimo irakora iperereza ngo irebe uko byagenze byose.’’
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibizamini mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze n’amashuri y’Ubumenyingiro, Camille Kanamugire, na we yabwiye Igihe ko aya makuru yamugezeho ariko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana ngo hamenyekane ukuri kwayo.
Ati ‘‘Twacyumvise ariko turimo kugikurikirana n’inzego zibishinzwe ngo tumenye ukuri kwabyo.’’
Bivugwa ko uwo munyeshuri yafatanwe telefoni tariki 31 Nyakanga 2023, igenzuwe bigaragara ko icyo kizamini bari bagihawe kuri Whatsapp irimo abantu 19, bakaba baragihawe ku mugoroba wa tariki 30 Nyakanga 2023.
Ikizamini bari bagihawe kuri group whattsapp iriho abantu 19 ejo ku wa 30/07/2023 saa 8:53Pm. Nkuko bigaragara kuri whattsapp ya telefone yafatanwe.
Bivugwa ko uwafatanywe iyo telefoni yavuze ko ikizamini bagihawe n’umwarimu wabo.