Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze, basanze umurambo mu nzu y’umugore witwa Sibomana Philomène, ukekwaho gukora uburaya, ubwo bajyaga kumusaba kwimuka kubera ingeso mbi zirimo ubusinzi n’uburaya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2022, nibwo abayobozi bazindutse bajya gusaba uyu mugore gusubira aho yari atuye, basanga ntawe uhari ahubwo mu nzu ye hapfiriyemo undi mugore yari yacumbikiye.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bumaze iminsi busaba uyu muturage gusubira mu Mudugudu yabagamo kubera ingeso ze mbi.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamutara, Muhawenimana Marcelline yabwiye Radio 10 ko ubwo bageraga ku rugo rucumbitsemo uyu mugore, basanze hafunze, barahamagara ariko babura ubikiriza biba ngombwa ko bakoresha imbaraga bafungura iyo nzu basanga hapfiriyemo umugore witwa Ntirenganya Angelique bivugwa ko yari yaraye acumbikiwe n’uwo mugore.
Uyu muyobozi yemeje ko bahise bajya gushakisha uwo mugore bamubonye ababwira ko yari yazindukiye mu kazi mu gihe abaturanyi bo bavuze yari yazindukiye mu nzoga.
Ubuyobozi bwatangaje ko uyu muturage atari yabaruje nyakwigendera yari yacumbikiye kandi bimenyerewe ko muri aka gace umuntu wese uhaje adasanzwe ahatuye, umucumbikiye abimenyesha ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bwiyambaza Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rujyana umurambo wa nyakwigendera mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma runatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Amakuru aturuka mu baturanyi b’uwo mugore, avuga ko uyu mugore yari yacumbikiye nyakwigendera nyuma yo gusangira inzoga.