Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Mukamana w’imyaka 30 ukekwaho gushyira ku ngoyi umwana we w’imyaka 9 amuziza kumwiba ibiceri 200frw.
Ku wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2022 mu masaha ya saa munani z’amanywa (14H00), nibwo mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu Mudugudu wa Kabaya mu Karere ka Musanze, uyu mubyeyi yakingiranye mu nzu umwana we, asiga amaboko ye ayazirikiye inyuma akoresheje imigozi. Musanze: Umugore yazirikiye inyuma amaboko y’umwana we amuziza ibiceri 200
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri Twitter rwemeje ko rwamaze guta muri yombi uyu mugore ndetse ko acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Cyuve mu Karere ka Musanze. byanavuzwe ko kandi Wa mubyeyi washyize umwana we ku ngoyi yaburiwe irengero
RIB yanditse iti ”Ukekwaho guhohotera uyu mwana yafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Cyuve mu Karere ka Musanze aho agiye gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Amakuru Umuseke wari wahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally yari yavuze ko umwana yamukingiranye mu nzu yabanje kumuboha ariko aza gutabarwa n’umuturanyi we.