Umugore w’imyaka 37 y’amavuko utuye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yitabaje ubuyobozi ngo bukurikirane umugabo we babyaranye gatanu, amushinja kumusuka urusenda mu gitsina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Migeshi, Ishimwe Justin, yatangarije Kigali Today ko uyu mugore yamutabaje mu masaa sita z’ijoro kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023, amumenyesha ko umugabo amukoreye uru rugomo.
Gitifu Ishimwe yagize ati: “Umugabo ngo yatashye asanga umugore we yaryamye, ararya amaze kurya ajya kuryama, ngo umugore yumvise umugabo amukorakora, abifata nk’ibisanzwe kubera ko yari umugabo we umukorakora, yumva nta kibazo kirimo aramureka, ngo ni bwo mu kanya gato yumvise yokerwa mu gitsina, nyuma amenya ko umugabo we ashyizemo urusenda.”
Uyu mugabo ahakana gusuka urusenda mu gitsina cy’umugore we kuko ngo ntiyabikorera uwo bamaze imyaka 20 bashakanye, kandi babyaranye abana batanu.
Mbere y’aho umugore ashinje umugabo kumukorera uru rugomo, bivugwa ko bombi babanje kugirana amakimbirane, barashwana, umugabo akeka uyu bashakanye ko yamuciye inyuma.
Mu gihe iperereza rikomeje, umugabo yatawe muri yombi, afungirwa kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha ya Cyuve.