Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abagabo babiri bo muri aka gace bagaragaye mu mashusho bari gukubitira umugore mu muhanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter hacicikanye amashusho yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza agaragaza abagabo babiri bafite inkoni bari gukubita umugore yicaye hasi.
Aya mashusho yazamuye amarangamutima ya benshi bigaragara ko uyu mugore yahohotewe ko nubwo yaba yakoze amakosa atari akwiye guhanwa mu buryo bwa kinyamaswa.
Nyuma y’aya mashusho Polisi y’u Rwanda yahise itangira gushakisha aba bagabo. Ibinyujije kuri Twitter yayo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi aba bagabo babiri bakekwaho gukubita umugore.
Yanditse iti “Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.”
Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha bakurikiranyweho.