Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwagize umwere Umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu, washinjwaga gusambanya umukobwa wari ufite imyaka 17 y’amavuko.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ubujurire ku rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa 28 Nyakanga, 2022, aho rwari rwakatiye Maniriho Jean de Dieu igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, naho ku cyaha cyo gukuriramo undi inda no kumwica abigirwaho umwere.
Maniriho yahise ajurira kuri icyo cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, ndetse n’Ubushinjacyaha burajurira ku cyaha cyo kwica yari yagizweho umwere aho Ubushinjacyaha bwasabaga ko Maniriho afungwa burundu.
Icyemezo cy’urukiko Rukuru ku rubanza rw’ubujurire
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi, 2023 Urukiko nibwo rwasomye icyemezo rwafashe mu bujurire.
Rwanzuye ko Muganga Maniriho Jean de Dieu agizwe umwere ku byaha yari akurikiranyeho n’Ubushinjacyaha byo gusambanya umwana no kumwica.
Urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso bifatika bishinja uwo muganga icyaha cy’ubwicanyi, kandi mu isuzuma rwakoze rwasanze uwo muganga yari afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo gusambanya umwana yari yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, agihanagurwaho kuko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bifatika bimushinja.
Maniriho yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda, n’icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emelance wari ufite imyaka 17.
Mu bujurire mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze, haburanwaga ibyaha by’ubwicanyi no gusambanya umwana byajuririwe n’impande zombi z’ababuranyi.
Uko iburanisha riheruka ryagenze
Mu iburanisha ryo ku wa 2 Gicurasi 2023, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze, rwabajije Maniriho ishingiro ry’ubujurire bwe ku gihano yari yahawe ku cyaha cyo gusambanya umwana, asobanura ko urukiko rutari kwemeza ko Iradukunda Emelance afite imyaka 17 kuko uwo mukobwa atigeze yandikwa mu bitabo by’irangamimerere, bityo inyandiko y’amavuko yatanzwe n’ivuriro yavukiyemo ndetse n’iyatanzwe n’umurenge yavukiyemo bitashingirwaho.
Ubwo Ubushinjacyaha bwahabwaga umwanya bwavuze ko ibyo Maniriho n’abamwunganiraga babiri bavugaga bidakwiye guhabwa agaciro n’Urukiko kuko babivuga mu magambo gusa, nta bindi bimenyetso bikwiye kuba bivuguruza ibyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Ikindi kandi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo Maniriho yabazwaga mu bugenzacyaha ubwe yiyemereye ko yasambanyije Iradukunda aribyo yaje guhakana nyuma ibintu busanga ari ugutinza urubanza nkana.
Maniriho yisobanuye ko kuba yaremereye ubugenzacyaha ko yasambanyije Iradukunda ndetse akaza no kumufasha gukuramo inda yabitewe n’itotezwa n’iyica rubozo yakorerwaga n’abamufashe bamuhatira kubyemera akaza kubyemera kugira ngo arengere ubuzima bwe bwari mu kaga.
Iyi ngingo yongeye kuvugwaho n’Ubushinjacyaha busaba Urukiko ko rutakwemera ibyo Maniriho avuga kuko iyo aza kuba yarakorewe iryo yica rubozo yari kubigaragariza Urukiko rwamuhamije icyaha yerekana ibimenyetso ndetse ko nta mpamvu nimwe yatuma umuntu ahatirwa kwemera icyaha atakoze n’urwego urwo arirwo rwose.
Ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bwo bwasabaga Urukiko ko Maniriho yahanirwa icyaha cyo kwica, bwagaragaje ko Maniriho agifatwa, inzego zibifitiye ububasha zagiye gusaka iwe hakaboneka umukeka uriho amaraso, inyundo bikekwa ko nayo yayifashishije mu kwica Iradukunda n’umushipiri usa neza n’uwari uziritse umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga kandi ko ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha yabyiyemereye.
Icyo gihe, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwaha agaciro ubwo bujurire bugahanisha Maniriho igihano yari yasabiwe na mbere cyo gufungwa burundu.
Maniriho Jean de Dieu ahawe umwanya ngo yisobanure ku cyaha cy’ubwicanyi nacyo yaragihakanye avuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja, ngo kuko amaraso ye yasanzwe ku mukeka imyuna ari ayo yavuye, naho inyundo bivugwa ko yasanzwe iwe ari iyo yari asanganywe yifashishaga afunga ibitanda.
Ku mushipiri na wo wasanzwe iwe, wasaga n’uwari uziritse umurambo wa Iradukunda, Maniriho yireguye avuga ko imishipiri kuba isa nta gitangaza kirimo kuko uwo yawuguze agiye kuwuzirikisha matelas yari afite iwe, bityo udakwiye gusanishwa n’uwari uziritse umurambo wa Nyakwigendera asaba urukiko ko rwamugira umwere.
Ivomo: Umuseke